Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha( RIB) bafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi Bw’amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gaze(RMB) bari mu bukangurambaga mu karere ka Gicumbi, aho barimo gukangurira abaturage kwirinda gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko bigize icyaha.
Ntirenganya Jean Claude , umukozi wa RIB ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha, avuga ko bateguye ubu bukangurambaga bagamije gushishikariza abaturage kwirinda ibyaha, ariko by’umwihariko kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
Ati” Uyu munsi turi aha muri Kageyo mu karere ka Gicumbi, twagiye na Ruvune tuzajya n’ahandi, ibyo twigisha abaturage ni ukureka ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, si amabuye y’agaciro gusa ahubwo tubibutsa ko na Kariyeri kuzicukura bibanza gusabirwa uruhushya, hari igihe usanga batanasobanukiwe icyo kariyeri aricyo, turabibasobanurira, tukababwira ibihano bihabwa umuntu wakoze ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe”.
Ntirenganya akomeza avuga ko aho bamaze kuzenguruka hose mu karere ka Gicumbi, basanze imyumvire n’ubumenyi mu gucukura Mine na Kariyeri bikiri hasi, hari abatabifiteho amakuru, ku buryo hari abazi ko umuntu abonye amabuye y’agaciro mu Isambu ye yakwicukurira.
Ati” Ikigaragara nuko imyumvire y’abaturage yari ikiri hasi, wasangaga umuturage niba azi ko mu isambu ye harimo umucanga cyangwa se amabuye y’agaciro, yumva kuri we afite uburenganzira bwo kuyacukura uko yiboneye. Ariko ntabwo ariko amatego abiteganya, amategeko ateganya ko bya bindi biri mu nda y’ubutaka ari ibya Leta, ibiri mu nda y’ubutaka rero kugira ngo bicukurwe bisabirwa uburenganzira muri Rwanda Mining Board”
Bagirijabo Jean D’amour umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi muri RMB, avuga ko ubu bukangurambaga buzasiga buhinduye imyumvire ya bamwe mu baturage bari bafite cyane cyane ku batumvaga ko hari amategeko agenga gucukura Mine na Kariyeri.
Ati” Abaturage benshi barabizi ko gucukura yaba amabuye y’agaciro ndetse na Kariyeri bibanza gusabirwa uruhushya, ariko hari abo usanga nta makuru bafite, ubu rero nibyo turimo kubasobanurira ndetse tukababwira n’ibihano bihabwa abarenze ku mategeko, ariko ikigambiriwe ni ukwigisha.
Nsekanabo Emmanuel wo mu murenge wa Kageyo muri Gicumbi avuga ko yarazi ko kuba yakwicukurira umucanga mu isambu ye cyangwa amabuye y’agaciro mu gihe yaba ayasanzemo ntacyo bitwaye.
Ati” Numvaga kuba nifitiye isambu irimo umucanga cyangwa zahabu nabyicukurira, ariko RIB yatubwiye ko bitemewe, tuzajya tubanza kubisabira icyangombwa. Ni amakuru mashya kuri jyewe rwose ndetse na bagenzi banjye ndemeza ko ntabyo bari bazi pe”.
Umuntu ucukura amabuye y’agaciro adafite uruhushya, aba akoze icyaha. Kimaze kumuhama ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 25, ariko atarenze miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Niba ari ikigo cyahamwe n’iki cyaha ari isosiyete, ishyirahamwe, koperative, cyangwa itsinda ry’amashyirahamwe afite ubuzimagatozi, rihanishwa ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 60 ariko ntirenze miliyoni 80 cyangwa kigaseswa.
Gutunga amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe n’amategeko
Umuntu ufite amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe n’amategeko aba akoze icyaha. Amaze guhamwa n’icyaha, azajya ahanishwa igifungo kitarenze imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 30, ariko ntarenze miliyoni 60, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Gucuruza amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe n’amategeko
Umushinga w’itegeko uteganya ibihano byihariye ku bantu bagize uruhare mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe n’amategeko.
Iri vugurura rigamije guca intege ibikorwa byo gucuruza amabuye y’agaciro bikorwa n’abantu nta ruhushya rwanditse babifitiye nk’uko bigaragara mu nyandiko isobanura umushinga w’itegeko.
Nk’uko umushinga w’itegeko ubivuga, umuntu ucuruza amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe n’amategeko aba akora icyaha. Amaze guhamwa n’icyaha, ashobora guhanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 60, ariko ntarenze miliyoni 120, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.