GICUMBI: Umusozi wa Gihembe wahozeho Inkambi, hagiye kubakwa ibikorwa remezo birimo Ikigo kinini cy’urubyiruko

Imyaka isaga 3 irashize Inkambi ya Gihembe yari icumbikiye impunzi zaturutse mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifunze, abari bayirimo bajyanywe mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe. Nyuma y’uko iyi nkambi ifunze, Abaturage ntibahwemye gusaba ko uyu musozi yari iriho wabyazwa umusaruro, ukubakwaho ibikorwa remezo kuko ari umwe mu misozi myiza iri mu mujyi wa Gicumbi.

Nzabonimpa Emmanuel umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yabwiye Impano ko hamaze kuboneka abafatanyabikorwa bagiye gutunganya umusozi wa Gihembe, aho bagiye kuhubaka ibikorwa remezo bitandukanye.

Ati” Ubu twamaze kubona abafatanyabikorwa bagiye kudufasha kubyaza umusaruro uriya musozi wa Gihembe wahozeho inkambi, bimwe mu bikorwa binini bigiye kuhubakwa harimo Ikigo cy’urubyiruko kizaba gifite ibice bitandukanye birimo inzu y’imyidagaduro nini, ibibuga bitandukanye(Jumenage) rwose ibi bigomba gukorwa vuba cyane, ni muri uyu mwaka w’ingengo y’imari twatangiye wa 2025-2026, ni umushinga tuzaterwamo inkunga na Imbuto Foundation kandi inyigo yamaze gukorwa.

Mayor Nzabonimpa akomeza avuga ko atari ibi gusa bizubakwa kuri uyu musozi wa Gihembe.

Ati” ku bufatanye na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi hanatangiye kubakwa amacumbi azajya acumbikira abagizweho ingaruka n’ibiza, ibi byo byaratangiye imirimo irarimbanyije. Nanone kandi uruganda rw’Inyange rugiye kuhubaka icyo wakwita nk’Ikusanyirizo ry’amata, aho bazajya bahakusanyiriza amata yo mu karere kacu ndetse n’uturere tw’abaturanyi nka Rulindo na Burera, ubundi akajyanwa mu ruganda rwa Nyagatare “.

Mayor Nzabonimpa avuga ko ibi byose bigiye gukorerwa kuri uyu musozi wa Gihembe biri mu bizihutisha iterambere ry’Akarere ka Gicumbi, kuko bizatanga imirimo ku baturage, haherewe ku banyagicumbi.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *