Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2025 Mu Karere ka Gicumbi hateranye Inteko Rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko, ikaba yitabiriwe n’abayobozi mu byiciro bitandukanye, cyane cyane ababarizwa mu nzego z’urubyiruko n’umutekano. Iyi nteko rusange yari ifite insanganyamatsiko igira iti” Turengere ibidukikije, twubaka u Rwanda twifuza”.
Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rwagaragaje ibikorwa rumaze kugeraho, ruhamya ko byose rubikesha amahirwe igihugu kidahwema kuruha nk’uko Byasobanuwe n’umuhuzabikorwa w’Inama Y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Gicumbi Bwana Telesephore Basesayose.
Yagize ati” Turashimira umukuru w’igihugu wahaye icyerekezo urubyiruko, akatwibutsa ko guteta ari byiza ariko bigira igihe cyabyo. Ibi bituma tugira imbaraga zo gukora tukabasha kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kiduha. Urugero ubu dufite urubyiruko rwagiriwe icyizere nirwo rucunga imiyoboro y’amazi yo mu karere kandi banahaye bagenzi babo akazi, dufite kandi hegitari 8 zihinzeho icyayi zikaba ziha akazi urubyiruko rusaga 300, dufite urubyiruko rwafashijwe gukora ubworozi bw’inzuki….amahirwe ni menshi igihugu cyaduhaye nk’urubyiruko.
Icyakora uru rubyiruko rwanatanze ibyifuzo by’ibyazakorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere iterambere ryabo, aho basabye kubakirwa IPRC Gicumbi, kubakirwa inzu y’imyidagaduro kugira ngo barusheho no gukuza impano zabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, NGENDAHIMANA Pascal , yashimiye urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi ku ruhare bagira mu iterambere ry’ubukungu mu karere n’igihugu muri rusange, akitsa cyane ku ruhare bagira mu kwita ku bidukikije.
Ati” Nashimye ibikorwa mumaze kugeraho nk’urubyiruko rw’akarere ka Gicumbi, mukomereze aho, igihugu kirabashyigikiye, mwirinde ibibarangaza, ibyiza biri imbere. Ku byifuzo mwagaragaje byose tuzabikoraho, kuko nubundi bigamije iterambere ry’umuturage.
Ubwo hateranaga Inteko Rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Gicumbi kandi, uru rubyiruko rworoje Inka imiryango ibiri yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, izi nka zikaba zifite agaciro ka miliyoni ebyiri, hatanzwe kandi ibikoresho bya Siporo ku mirenge n’utugari birimo imipira yo gukina na Jerseys byo kwifashisha mu gihe bari muri siporo.