Mu gihe u Rwanda rwitegura gusoza iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage bo mu murenge wa Cyumba, Akarere ka Gicumbi babarizwa mu byiciro bitandukanye, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Nyakanga 2025, aho aba baturage 450 bari bayobowe n’umuyobozi w’umurenge wa Cyumba Irankijije Nduwayo, Abagize inama Njyanama y’akarere ndetse n’abagize komite ya Ibuka ku rwego rw’akarere.
Irankijije Nduwayo umuyobozi w’umurenge wa Cyumba, avuga ko bateguye kuza gusura urwibutso rwa Ntarama mu rwego rwo kuza kwiga amateka y’ukuri ya Jenoside, by’umwihariko gusobanurirwa amateka yaho yihariye uburyo Abatutsi bishwe nabi.
Ati” Ngira ngo urabizi ko umurenge wacu wa Cyumba wabaye amarembo y’urugamba rwo kubohora igihugu, mu bice bya Gishambashayo na Gatuna, ibi byatumye abaturage bacu benshi batagerwaho na Jenoside yakorerwaga Abatutsi, kuko bari bari kumwe n’Inkotanyi”.
” Icyakora mu gutegura kuza gusura uru urwibutso rwa Ntarama twabiteguye mu rwego rwo kuza kwiga Amateka bigendanye n’Amateka twese tuzi ya Jenoside yakorewe Abatutsi ba Ntarama”
Gitifu Nduwayo yakomeje avuga ko uru rugendoshuri bakoreye ku rwibutso rwa Ntarama rubasigiye amasomo cyane cyane areba urubyiruko.
Ati” Abato basobanuriwe uburyo abana b’ibibondo bakubiswe ku nkuta bakicwa nabi, abagore bagakurwamo inda….mbese twizeye ko noneho bimenyeye amateka nyakuri ya Jenoside”.
Uwimana Chantal ni umwe mu baturage b’umurenge wa Cyumba, yabwiye Impano ko ari ubwa mbere ageze ku rwibutso rwa Jenoside ariko yahigiye amasomo akomeye.
Ati” Ni ukuri nibwo bwa mbere nasura urwibutso pe, iwacu Cyumba ntabwo tuzi Jenoside kuko twibaniraga n’Inkotanyi, ariko hano rwose nahigiye amasomo akomeye, twabonye uburyo abantu bishwe urupfu rw’agashinyaguro. Aya masomo tugomba no kujya kuyasangiza abandi”.
Uru rugendo ni kimwe mu bikorwa byinshi bitegurwa mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bigamije gufasha Abanyarwanda kwiyubaka, gusigasira amateka no kurwanya abayihakana cyangwa bayapfobya.