Iri sanganya ryabaye ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 26 Gicurasi 2025 mu masaha ya nyuma ya saa sita, ku ishuri rya Group Scholaire Rumuri riherereye mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi, aho bivugwa ko umwana witwa Irasubiza Patrick ufite imyaka 13 wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza yasibye ishuri, ariko amasaha yo gufata amafunguro ageze yigira inama yo kujya kurya ariko agezeyo bagenzi be baramukubita bimuviramo urupfu.
Mugiraneza Jean Baptiste umuyobozi w’Akagali ka Gakenke iri shuri riherereyemo yemereye Impano ko koko uyu mwana yapfuye nyuma yo gukorerwa urugomo na bagenzi be bamukubise bamuziza ko aje kurya kandi atigeze aza kwiga.
Ati” nibyo Amakuru aracyashakishwa, ariko amakuru twahawe n’umuyobozi w’ikigo nuko uwo mwana yaje kurya saa sita, hanyuma bagenzi be bakamubuza kurya ngo kuko uwo munsi atari yize, hanyuma haza kuvamo abamukubita, mukwirukanka aza kugwa mu muringoti ufata amazi niho yaguye. Umuyobozi w’ishuri yabitumenyesheje nka saa 14h00.”
Gitifu Mugiraneza yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, asaba ababyeyi gutoza abana babo umuco wo kwirinda kwihanira kuko bigira ingaruka mbi, ndetse anaboneraho kwibutsa ababyeyi kudasibya abana babo Ishuri.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha umuryango wa Nyakwigendera ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri uyu mwana yigagaho ariko ntibyadukundiye.
Amakuru twahawe n’ubuyobozi bw’Akagali ka Gakenke nuko umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe i Kigali kugira ngo ukorerwe isuzumwa kugira ngo ushyingurwe.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, hari hamaze gufatwa abanyeshuri 6 bicyekwa ko bakubise uyu mwana, ndetse n’umwarimukazi umwe, binavugwa ko ariwe wabwiye abo bana gukubita mugenzi wabo.