Urwego rwa DASSO mu karere ka Gicumbi, rwateguye ibikorwa byo gufasha urubyiruko rwari rwaracitse intege kubera ibibazo bitandukanye, ruha ibikoresho by’imyuga urubyiruko rwari rwarataye amashuri, ababyariye iwabo, n’abavuye mu bigo ngororamuco bagarurwa mu nzira yo kwiyubaka binyuze mu kwiga imyuga.
Abafashijwe ni abo mu mirenge ya Byumba na Rushaki, aho urubyiruko rwashyikirijwe ibikoresho birimo imashini zidoda n’ ibikoresho bitunganya ubwiza bya sallon de coiffure, iby’ububaji, byose bigamije kubafasha gutangira urugendo rushya rw’ubuzima bwabo binyuze mu kwihangira imirimo.
Umutesi Angelique watewe Inda agitangira amashuri yisumbuye bikamuviramo guhagarika ishuri, yavuze ko yari yarihebye ariko nyuma y’uko yigishijwe imyuaga ndetse agahabwa n’imashini idoda bimwongereye imbaraga.
Ati”Natwaye inda mfite imyaka 16 mpita mva mu ishuri, icyo gihe numvaga naramaze kwiheba, ariko Nyuma y’uko nigishijwe umwuga w’ubudozi, n’urwego rwa Dasso rukaba rumfashije kubona imashini bingaruriye icyizere “.
UMUGANWA Nyangabo Jean Paul , Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Gicumbi avuga ko basanze kwita ku rubyiruko atari inshingano z’ubuyobozi gusa, ahubwo nabo nk’urwego ruri hafi y’abaturage ari n’inshingano zabo, ndetse ngo impamvu nyamukuru yo kubitaho by’umwihariko ari uko ari imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba.
Ati” Twebwe nk’urwego rushinzwe gucunga umutekano ntabwo birangirara aho gusa, tunagira ibikorwa biteza imbere abanyarwanda bose.
Umuganwa Yasabye abahawe ibikoresho kutabigurisha, ahubwo bakabibyaza umusaruro.
Ati” Ibi bikoresho turabasaba kubibyaza umusaruro bakiteza imbere, kuko babanje kwigishwa kubikoresha”.
Hamwe n’iyi gahunda yo kwegera abaturage bashyira mu ngiro intego z’igihugu zo gufasha umuturage kwifasha, uru rubyiruko rwari rwaracikishirije amashuri, ababyariye iwabo n’abandi bavuye mu bigo ngororamuco, rwahawe ibikoresho by’imyuga y’ubudozi na sallon de coiffure bifite agaciro ka Million zisaga 8, byavuye mu bikorwa bya DASSO mu karere ka Gicumbi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.
Daso murasobanutse cyanee.
Mwaziye igihe.
Mukomereze aho,umuturage ahore ku isonga.
Gicumbi turabashimiye mwakoze cyane.