Ibyishimo ni byose nyuma y’ifungurwa ry’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda

Abanyarwanda babinyujije ku mbugankoranyambaga berekanye imbamutima zabo nyuma yo kumenya inkuru y’uko umuntu wa mbere yambutse umupaka uhuza u Rwanda na Uganda nyuma y’igihe kirekire bidashoboka.

Nkuko tubikesha ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA ku isaa 03:30am zo mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere nibwo ikamyo ya mbere itwawe n’Umugande Fabrison Ndungwe yageze ku mupaka ivuye i kamanyora muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, gusa gusuzuma Ibyo itwaye byafashe amasaha abiri kugeza 5:50 nibwo yambutse umupaka.

Aya makuru akijya hanze benshi ku mbuga nkoranyambaga biciye mu mwanya w’ibitekerezo (Comment Section) berekanye ko bishimiye icyo gikorwa nkaho kurubuga rwa Instagram ukoresha amazina ya Akabor_250 yagize ati “Ibi ni byiza ” ,Ndayizeye Alphonse yagize ati “Turabyishimiye cyane naho Kandi Donathniyo12 yagize ati”Ibi bintu nibyo kwishimirwa”.

Igikorwa cy’ifungurwa ry’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda kigezweho nyuma y’imyaka ine y’ibiganiro bitandukanye byagiye bihuza abayobozi b’impande  zombi , gusa imbarutso y’ifungurwa ryawo ni uruzinduko rwa  Lt.Gen Muhoozi Kainerugaba umujyana mukuru wa perezida wa Uganda kubikorwa byihariye kandi akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira kubutaka za Uganda UPDF yagiriye mu Rwanda kuwa 22 Mutarama 2022  mu biganiro byamuhuje  na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *