Igitekerezo : Icyo Arsenal isabwa gukora ngo igere ku mukino wa nyuma i Munich

Mu iijoro ryakeye rya 29-04-2025, ku kibuga cya Emirates, habereye umukino utari usanzwe. Amatike yari yarashize, ikizere cyari cyinshi, abafana buzuye Stade ariko inzozi za Arsenal zerekeje ku marembo azima y’icyo gicumbi cy’umupira w’amaguru i Burayi “Champions League final”.

Nyuma yo gutsindwa igitego kimwe na Paris Saint-Germain, byose bisa n’ibyahindutse inzozi mbi (Nightmare). Ariko nk’uko amateka ya ruhago yagiye abyerekana, ntacyo Arsenal itageraho mu gihe cyose hari icyizere, ubwitange n’imyiteguro ikwiriye.

Arsenal ikwiye gukora iki kugira ngo igere ku mukino wa nyuma i Munich?

1. Kwizera ko bishoboka

Mu mateka yayo, Arsenal yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League rimwe gusa mu 2006 itsindwa na FC Barcelona. Gutsinda PSG ku kibuga cyayo bizaba ari igikorwa gikomeye, ariko si ibitangaza. Iyi si PSG ya Messi na Neymar, ahubwo ni PSG y’abasore bafite ubuhanga ariko badakomeye nk’uko byahoze. Arsenal ifite amahirwe.

2. Gusatira byihuse no gushaka igitego kare

Arsenal igomba kwinjira mu mukino wo kwishyura i Paris ishaka igitego hakiri kare, kimwe n’uko PSG yabigenje i Londres. Igitego cya kare cyasubiza icyizere, kikanatuma umukino uhinduka.

3. Kwihagararaho mu bwugarizi

Igitego kimwe cya PSG ku kibuga cyayo cyatuma Arsenal isabwa ibitego 3. Ibyo bivu ko Arsensl yaba igize umusozi muremure ugoye kurira . Ubwugarizi bw’abasore nka Gabriel na Saliba bugomba kudakora amakosa na rimwe.

4. Kuba abakinnyi baruta amazina

Abakinnyi nka Bukayo Saka, Martin Ødegaard, na Declan Rice bagomba kuba abafata icyemezo. Umukino nk’uyu ntabwo ukinwa n’abasore gusa, ukinwa n’abagabo bafite umutima wo gutsinda.

5. Gufata PSG nk’ikipe isanzwe

Ntibakwiye kuyitinya. PSG ntabwo ari Bayern cyangwa Real Madrid ikipe imaze imyaka ihirima muri ½. Arsenal igomba kuyireba mu maso, ikamenya ko hari icyizere.
________________________________________
Mikel Arteta nyuma y’umukino yagize ati:
“Ntacyo tubuze. Dufite igice cya kabiri cyo gukina. Tuzajya i Paris gutsinda.”
Aya magambo ntabwo yavuzwe n’umutoza uremerewe n’igihombo, ahubwo yavuzwe n’umugabo uzi ko inkovu ari isomo.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *