Iyi nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Kane iyobowe na Perezida Paul Kagame, yanzuye ko ibikorwa bimwe na bimwe bifungura, gahunda ya guma mu rugo ikaba isubitswe, ingamba nshya zikazamara ibyumweru bibiri uhereye ku ya 4 Gicurasi 2020 ,mu rwego rwo gukomeza kurwanya Coronavirus.
Nyakubahwa Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda ubufatanye bagaragaje mu kurwanya iki cyorezo, abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu gukumira ikwirakwira ryacyo.
Yashimiye kandi abafatanyabikorwa batandukanye ku nkunga yabo bagiye batera u Rwanda muri ibi bihe, n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’Isi yose mu kurwanya iki cyorezo.
Nyuma y’aho umurwayi wa mbere wa Coronavirus abonekeye mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, tariki ya 21 Werurwe 2020 Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus zagombaga gushyira mu bikorwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Dore Imyanzuro y’inama y’abaminisitiri.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu muhogo, guhumeka nabi bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.Iyi ndwara Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.