Kenshi mu rukundo hajya habamo ibintu bitandukanye bishobora gutuma wowe n’uwo mukundana mubasha kugira ubwumvikane ndetse n’urukundo rwanyu rukagenda neza kuko iyo bitabaye ibyo ni ha handi usanga abantu bakundanye igihe gito bagahita bashwana kubera kubura bwa bwumvane hagati yabo.
Aha rero niho abashakashatsi bagendeye bavuga ko hari zimwe mu nama zafasha abakundana mu rukundo rwabo:
1. Niba ufite uwo mukundana murinde icyamubabaza kandi wirinde kumarana na we amasaha menshi atazaguhararukwa vuba.
2. Gerageza umutembereze mwicare ahantu hatuje umuganirize umufate ukuboko {ikiganza} bizatuma arushaho kugukunda.
3. Nubona umukunzi wawe ashaka kugukunda mu ibanga uzamuhakanire kuko aba ashaka kugutendeka (ugukunda arakurata)
4. Uzirinde kumwereka ko uri umuntu ukomeye kabone n’iyo waba utunze ibya mirenge ku ntenyo kuko hari ugukundira imitungo yawe.
5. Nubona umuntu agukunda cyane uzamuhe umwanya kuko wowe wirukira ugusiga ugasiga ugusanga.
6.Niba warabuze uburyo ufatisha uwo wakunze gerageza ukorane n’inshuti ye kuko izabahuza.
7. Ntuzigere na rimwe wumva amabwire y’abantu [nubwo akariho kavugwa] uzemere ibyo akwibwiriye
8. Nakubwira nabi ntuzihutire gufata umwanzuro kuko hari ubwo yaba ari kukuneka uko uteye.
9. Wowe muhungu umukunzi wawe nagukosereza gerageza wirakaze kuko niho uzabonera uburyo agukunda.
10. Muririmbire igihe muri kumwe kabone n’iyo waba uririmba nabi
Psychologytoday