Muhanga: Inzego z’ubuyobozi zifatanyije n’imiryango y’abacitse ku icumu bazakomeza gufasha no gukemura ibibazo by’abacitse ku icumu batishoboye.

Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 Jedoside yakorewe abatutsi mu Rwanda , Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko, Inzego z’ubuyobozi zifatanyije n’imiryango y’abacitse ku icumu bazakomeza gufasha no gukemura ibibazo by’abacitse ku icumu batishoboye.

Ni mu kiganiro kigufi umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yagiranye n’umunyamakuru w’impano ubwo yamubazaga uko ibikorwa byo kwibuka biteganyijwe mu karere ka Muhanga.

Yagize ati” Nta mwihariko akarere ka Muhanga gafite muri ibi bihe byo kwibuka. Nkahandi hose mu gihugu gahunda ni ukwibukira mu ngo, kuko mu byukuri tugomba kwibuka, ariko dufite n’inshingano zo gukumira no kurinda abaturage kugerwaho n’icyi cyorezo cya Covid-19.

Naho ku bijyanye na’Abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bajyaga baremerwa muri ibi bihe Umuyobozi w’akarere ka Muhanga yagize ati” Nubwo ibikorwa byo kwibuka bizakorerwa mu ngo ariko ubuyobozi bwo ntabwo bugomba kuba mu ngo, kuko bugikomeje inshingano zo kureberera abaturage.  Ni muri urwo rwego, Inzego z’ubuyobozi zifatanyije n’imiryango y’abacitse ku icumu bazakomeza gufasha no gukemura ibibazo by’abacitse ku icumu batishoboye.

Nkuko bikubiye mu mabwiriza yatanzwe na Komisiyo yIgihugu yo Kurwanya Jenoside(CNLG), ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 bizajya binyuzwa mu bitangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Twibuke twiyubaka twubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?