Umuyobozi wa OMS yavuze ko Afrika itazigera iba urubuga rwo kugeragezamo urukingo urwo ari rwo rwose.

Dr Tedros Adhanom  umuyobozi mukuru w’ishami rya ONU ryita ku buzi OMS/WHO yamaganye yivuye inyuma  amagambo “y’ivangura” yatangajwe n’abaganga babiri b’Abafaransa aho bavuze ko urukingo rwa covid-19 byaba byiza rugeragerejwe muri Afrika.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus umuyobozi wa  OMS ati: “Afrika ntishobora kuba kandi ntizigera iba urubuga rwo kugeragerezamo urukingo urwo ari rwo rwose”.

Abajijwe ku bijyanye n’ibyatangajwe n’abo baganga mu kiganiro OMS yagiranaga n’abanyamakuru, Dr. Terdros yagaragaye asa nurakaye, aho yavuze ko ibyo byerekana “imitekerereze y’ubukoloni”.

Ati: “Ni ibintu biteye isoni kandi bibabaje kumva mu kinyejana cya 21 hakiri abahanga bashobora gutangaza amagambo nk’ayo. Tubyamaganye twivuye inyuma, kandi tubije ko bitazongera”.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?