Abanyarwanda benshi, bakumze kwibaza niba buri Munyarwanda wese yemerewe gutunga ibendera ry’igihugu cye kandi adakora mu rwego uru n’uru rw’ubuyobozi, bakibaza niba bishoboka icyo byasaba ngo uribone (igiciro, inzira binyuramo).
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda (MINALOC), ivuga ko buri munyarwanda wese afite uburengazira bwo kugura no gutunga ibendera ry’u Rwanda igihe cyose abisabiye urwego rubishinzwe (Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu) uburenganzira.
Amabendera y’u Rwanda burya ari mu bwoko 4 kandi bwose burakoreshwa
Ubwoko bwa Mbere: Ibendera rishyirwa ku nyubako za Leta n’imiryango ifite ubuzima gatozi
Hari ibendera rizamurwa ku nyubako zikoreramo Abayobozi, aha twavuga nko ku mirenge, utugari, uturere, amashuri, za Minisiteri n’ahandi hakorera abayobozi mu nzego bwite z’ubutegetsi bw’igihugu.
Ubwoko bwa Kabiri: Ibendera ryo mu biro by’abakozi ryifashishwa mu kurahira kw’abayobozi
Hari ibendera riba mu biro by’abayobozi bakuru bo mu nzego z’ubutegetsi ,rikaba rikoreshwa mu birori n’imihango itandukanye. Urugero : Iriba mu biro by’umuyobozi w’Umurenge, rikoreshwa iyo abageni basezerana.
Ubwoko bwa Gatatu: Ibendera rito rishyirwa ku meza cyangwa mu modoka
Hari ibendera rikoreshwa mu biro cyangwa mu modoka z’abanyapolitike cyangwa imiryango itegamiye kuri leta ifite ubuzima gatozi. Iri riba ari ibendera ritoya zishyirwa kumeza cyangwa ku mudoka.
Ubwoko bwa Kane: Ibendera rito ryambwarwa ku myenda
Iri bendera rimeze nk’imidari riba ari rito cyane rishyirwa ku myambaro y’abayobozi.
Ese buri muturage yaritunga?
MINALOC ivuga ko buri munyarwanda yemerewe gutunga ibendera iwe mu rugo, gusa akarikoresha mu buryo butanyuraije n’itegeko.
Umuntu urikeneye arisaba muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihuhu, agaca ku rubuga rw’irembo akishyura amafaranga ahwanye n’ibendera ushaka .
Ibibujijwe gukoreshwa Ibendera
Nta muntu wemerewe kuzamura ibendera iwe mu rugo (kunzu).
Ku bibaza niba umuntu yemerewe gukoresha imyambaro ifite amabara ahwanye nari mu ibendera, biremewe kuyikoresha ariko utarikoresha ibinyuranije n’itegeko.
Dore ibiciro by’ibendera bijyanye naho rikoreshwa
1. Iriba mu biro by’abayobozi bakoresha mu birori n’imihango itandukanye rigura Amafaranga ibihumbi mironngo ine na bitanu (45000frw)
2. Irizamurwa ku biro n’inyubako z’abayobozi, amabanki ,ndetse no ku miryango itegamiye kuri leta ariko Ifite ubuzima gatozi rigura ibihumbi mironngo itatu (30000frw) .
3. Ibendera rigirwa n’abanyapolitike mu modokari ,ndetse rinaterekwa kumeza ,riba ari rito rigura ibihumbi cumi nabitanu (15,000frw).
4. Ibendera rikoze nk’umudari rito cyane rigura ibihumbi bitatu( 3000frw).
Imvugo nyayo ikoreshwa ku ibendera. Ntibavuga kurimanika ibendera bavuga kuzamura ibendera.