Inyungurabumenyi: Buri Munyarwanda yemerewe kugura Ibendera ry’u Rwanda akaritunga iwe

Abanyarwanda benshi, bakumze kwibaza niba  buri Munyarwanda wese yemerewe gutunga ibendera ry’igihugu cye kandi adakora mu rwego uru n’uru rw’ubuyobozi, bakibaza niba bishoboka icyo byasaba ngo uribone (igiciro, inzira binyuramo).

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda (MINALOC), ivuga ko buri munyarwanda wese afite uburengazira  bwo kugura no gutunga ibendera ry’u Rwanda igihe cyose abisabiye urwego rubishinzwe (Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu) uburenganzira.

Amabendera y’u Rwanda burya ari mu bwoko 4 kandi bwose burakoreshwa

Ubwoko bwa Mbere: Ibendera rishyirwa ku nyubako za Leta n’imiryango ifite ubuzima gatozi

Hari ibendera  rizamurwa ku nyubako zikoreramo Abayobozi, aha twavuga nko ku mirenge, utugari, uturere, amashuri, za Minisiteri n’ahandi hakorera abayobozi mu nzego bwite z’ubutegetsi bw’igihugu.

Ubwoko bwa Kabiri: Ibendera ryo mu biro by’abakozi ryifashishwa mu kurahira kw’abayobozi

Hari ibendera riba mu biro by’abayobozi bakuru bo mu nzego z’ubutegetsi ,rikaba rikoreshwa mu birori n’imihango itandukanye. Urugero : Iriba mu biro by’umuyobozi w’Umurenge, rikoreshwa iyo abageni basezerana.

Ubwoko bwa Gatatu: Ibendera rito rishyirwa ku meza cyangwa mu modoka

Hari ibendera rikoreshwa mu biro cyangwa mu modoka z’abanyapolitike cyangwa imiryango itegamiye kuri leta ifite ubuzima gatozi. Iri riba ari ibendera ritoya zishyirwa kumeza cyangwa ku mudoka.

Ubwoko bwa Kane: Ibendera rito ryambwarwa ku myenda

Iri bendera  rimeze nk’imidari riba ari rito cyane rishyirwa ku myambaro y’abayobozi.

Ese buri muturage yaritunga?

MINALOC ivuga ko buri munyarwanda yemerewe gutunga ibendera iwe mu rugo, gusa akarikoresha mu buryo butanyuraije n’itegeko.

Umuntu urikeneye arisaba  muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihuhu, agaca ku rubuga rw’irembo akishyura amafaranga ahwanye n’ibendera ushaka .

Ibibujijwe gukoreshwa Ibendera

Nta muntu wemerewe kuzamura ibendera  iwe  mu rugo (kunzu).

Ku bibaza niba umuntu yemerewe gukoresha imyambaro ifite amabara ahwanye nari mu ibendera, biremewe kuyikoresha ariko utarikoresha ibinyuranije n’itegeko.

Dore ibiciro by’ibendera bijyanye naho rikoreshwa

1. Iriba mu biro by’abayobozi bakoresha mu birori n’imihango itandukanye rigura Amafaranga ibihumbi mironngo ine na bitanu (45000frw)

2. Irizamurwa ku biro n’inyubako z’abayobozi, amabanki ,ndetse no ku miryango itegamiye kuri leta ariko Ifite ubuzima gatozi rigura ibihumbi mironngo itatu (30000frw) .

3. Ibendera rigirwa n’abanyapolitike mu modokari ,ndetse rinaterekwa kumeza ,riba ari rito rigura ibihumbi cumi nabitanu (15,000frw).

4. Ibendera rikoze nk’umudari rito cyane rigura ibihumbi bitatu( 3000frw).

Imvugo nyayo ikoreshwa ku ibendera. Ntibavuga kurimanika ibendera bavuga kuzamura ibendera.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?