Nyamasheke: Imvura nyinshi yishe umugore wari ugiye gucyura ihene

Imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuwa Kane, yibasiye cyane umurenge wa Bushekeri, aho yangije ibintu by’inshi ndetse inahitana ubuzima bw’umugore wari agiye gucyura ihene.

Uwitabye Imana ni Nyirantezimana Beatrice, w’imyaka 43 , akaba yari agiye gucyura ihene nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu abivuga.

MUHAYEYEZU Joseph Desire umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’ubukungu ari nawe muyobozi w’aka karere by’agateganyo muri iki gihe, avuga ko byinshi byangiritse bikibarurwa!

Ati” Haguye urubura rwari ruremereye cyane, rwangije cyane cyane icyayi, imyumbati n’ibindi bihingwa byari biri mu mirima. Ariko ntabwo aribyo gusa byangiritse ahubwo twanamenye amakuru y’impanuka, aho twamenye urupfu rw’umuntu na we wo mu murenge wa Bushekeri, yari yaziritse ihene, ajya kuyireba n’umutaka, hari umugezi wa Burumba rero yashatse kwambuka ngo agere aho yari yaziritse ihene, ubwo amazi yari yabaye menshi aramutwara.”

Vice Mayor akomeza avuga ko abantu bakomeje gutegereza uwagiye gucyura ihene ntibamubone ahubwo bakabona umutaka gusa, bakomeza gushakisha bakaza kumugeraho yamaze kwitaba Imana.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwasabye abatuye aka karere kwitwararika muri ibi bihe by’imvura, birinda kujyenda mu mvura no kwambuka imigezi mu gihe imvura irimo kugwa.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?