Muhanga: Uwabikije amafaranga ku kagali, Gitifu akayarya, arasaba kuyasubizwa

Ingabire Epiphanie wo mu murenge wa Mushishiro akagari ka Rwigerero ho mu karere ka Muhanga, avuga ko mu mwaka wa 2021 hari amafaranga ibihumbi 315 yabikije uwari Gitifu w’akagaki kabo biturutse ku kuba uwo yagombaga kuyishyura yari yayanze, none yagiye kuyishyuza bamubwira ko Gitifu yayahaye yirukanwe.

Epiphanie, avuga ko yagurijwe amafaranga 315,000 nuwitwa Nziraguseswa, ariko igihe yari yamuhaye cyo kuyamwishyura kigeze ntiyabonekera rimwe, kuko Nziraguseswa yari yahawe ingwate, avuga ko agumana ingwate niba amafaranga yose atabonetse. Hamaze kurengaho ibyumweru 2 amafaranga yose ibihumbi 315 yarabonetse, ariko Nziraguseswa arayanga  biba ngombwa ko hiyambazwa inzego z’ubuyobozi. Epiphanie akavuga ko aribwo ku kagali bamusabye kuhasiga ayo mafaranga kubera ko amafaranga agira impfu nyinshi, maze bamuha inyandiko (impano dufitiye kopi) y’akagali isinye ihamya ko ayo mafaranga kuva taliki 10 Gicurasi 2021 abitswe n’ubuyobozi bw’Akagali ka Rwigerero mu Murenge wa Mushishiro ho mu Karere ka Muhanga.

Bijyeze muri Mutarama 2023, Epiphanie yahawe taliki 11 Ukwakira 2023 nk’italiki y’urubanza ku kibazo afitanye na Nziraguseswa, ariko asabwa kugenda yitwaje ya mafaranga ibihumbi 315 yabikije ku kagali. Kuva ubwo avuga ko yasabye Gitifu Niyonzima Francois yayahaye kuyamusubiza ariko akamubwira ko amafaranga ahari kandi abitse neza rwose nta kibazo. Bigeze muri Nzeri 2023, Epiphanie yajyiye kubaza iby’amafaranga ye ku kagali ka Rwigerero, bamubwira ko uwo yayahaye yirukanywe byaba byiza ayamubajije.

Epiphanie we ntabwo yumva uburyo yoherezwa kujya kwishyuza Gitifu kandi amafaranga yarayasigiye ubuyobozi bw’akagali.

Yagize ati” Barambwira ngo ninjye kwiyishyuriza Gitifu Niyonzima kandi jyewe nta masezerano mfitanye na Niyonzima. Amasezerano mfite agaragaza ko amafaranga nayasigiye ubuyobozi bw’akagali. Ubwo rero jyewe icyo nshaka ni amafaranga yange nkazajya mu rukiko taliki 11 Ukwakira nyitwaje.”

Ku murongo wa Telephone uwari Gitifu w’akagali ka Rwigerero, Niyonzima Francois yabwiye Impano ko ayo mafaranga ayemera ndetse yatanze igihe cyo kuyasubiza.

Ati” Namuhaye igihe cyo kuyamusubiza, ahubwo wenda ubwo nicyo kitamunyuze. Bitewe n’ikibazo nagize na we arakizi (Epiphanie) n’abantu benshi bazi, ubwo numva abishoboye yabyihanganira igihe namuhaye nzacyubahiriza nyamuhe.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Mushishiro akagali ka Rwigerero gaherereyemo, Mukayibanda Prisca Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo yabwiye Impano ko bari kuganira ku cyakorwa kugira ngo uyu muturage asubizwe amafaranga ye, kandi bikozwe n’ubuyobozi.

Yagize ati” Ndi kugisha inama y’icyakorwa ndetse naho ayo mafaranga azava, kugira ngo umuturage asubizwe amafaranga ye. Tugomba kubikurikirana akabona amafaranga ye kuko yayasigiye ubuyobozi, ntabwo yayahaye umuntu ku giti cye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushishiro avuga ko Epiphanie adakwiye guhangayika, kuko bagiye kubigira ibyabo ku buryo taliki 11 Ukwakira 2023, Epiphanie azajya mu rukiko amafaranga ayafite.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?