Rusororo: Umugore, arakekwaho kwica umukecuru amukubise isuka

Umugore wo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ashobora kuba ajya agira uburwayi bwo mu mutwe arakekwaho kwica umukecuru, amukubise isuka mu Ibi bikaba byabaye ahagana Saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023.

Abatangabuhamya bo mu Mudugudu wa Mugeyo mu Kagari ka Mbandazi, ubu bwicanyi bwabereyemo, babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yazindutse ajya aho avuka, ahageze arwana na mukuru we.

Mukuru we ngo yaje kumuhunga, hanyuma uyu ukekwaho uburwayi bwo mu mutwe aba abatuye isuka ayikubita umukecuru wari uje gutabara, ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Désiré, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yigeze kugira uburwayi bwo mu mutwe ariko ubu yari ameze neza.

Ati “ Yari avuye iwe azindukira iwabo saa kumi n’ebyiri noneho arwana na mukuru we nibwo mukuru we yamuhunze ajya kwikingirana mu nzu ahita akubita isuka uwo mukecuru wari uje kubakiza arapfa”

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise ruhagera ruta muri yombi uwo mugore.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?