Ibihuha by’ihirikwa ry’ubutegetsi mu Burundi, abari i Bujumbura baravuga ko ubuzima ari ubusanzwe

Ku gicamunsi cy’uyu wa 15 Nzeri 2023, ku mbugankoranyambaga hakwirakwijwe amakuru avuga ko mu Burundi hashobora kuba habayeho guhirika ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye, mu gihe we ari mu nama mu gihugu cya Cuba.

Ikinyamakuru Rwanda Tribune cyo mu Rwanda cyatangaje ko bikekwa ko Perezida Evaliste Ndayishimiye yaba yamaze gukorerwa Kudeta (Coup d’Etat) , mu gihe yari mu butumwa Bw’akazi muri Cuba.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Radio na Televiziyo y’igihugu abasirikare bari bayirinze bamaze gusimbuzwa, ndetse umwuka mu gihugu ukaba utari mwiza.

Ku murongo wa Telefoni, Impano tumaze kuvugana n’umunyamakuru uri mu mujyi wa Bujumbura, atubwira ko ubuzima muri Bujumbura ari ubusanzwe.

Ati” Mukanya mvuye Downtown kandi ibintu ni ibisanzwe. Urabyumva igihugu cyabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi ibintu bihita bihinduka. Aha rero nta mpinduka rwose”

Yakomeje atubwira ko uko ubutegetsi bwubatse ubu mu Burundi byagorana ko hagira ubona aho amenera ahirika ubutegetsi, gusa akanavuga ko mu buzima byose bishoboka. Ariko amakuru ahagazeho kugeza ubu ari uko nta mwuka mubi uri mu gihugu kugeza magingo aya.

Perezida w’u Burundi Evaliste Ndayishimiye n’abandi bayobozi batandukanye ku isi bari mu nama muri Cuba mu Mujyi wa Havana aho bitabiriye inama mpuzamahanga y’iminsi y’ihuriro rya G77 n’u Bushinwa, igomba guhuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma guhera ku wa 15 Nzeri kugeza ku wa 16 Nzeri.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?