Inama zagufasha gusama vuba

Nubwo hari benshi bashyira imbaraga mu gushaka uko bakwirinda gutwita, hari n’umubare munini w’abashaka abana.  uyu munsi turabagezaho inama zafasha abifuza gusama no gutwita uburyo babigenza maze bikagerwaho.
Ikigaragara muri izi nama, ni uko gutwita bidaterwa n’umugore gusa. Nimba urugo/couple ishaka gutwita ni ikibazo cya bombi bagomba gufatanya.

Dore rero inama zafasha couple/urugo rushaka gusama kubigeraho:

1. Gukora imibonano mpuzabitsina rimwe mu masaha 48 (iminsi ibiri).

hariho abibwira ko gukora imbonano mpuzabitsina buri kanya buri kanya bibafasha gusama vuba. Ibi sibyo. Iyo ushaka gusama umugabo wawe aba agombwa gukora imibonano mpuzabitsina rimwe mu masaha 48. Impamvu y’ibi ni uko bitwara umubiri aya masaha kugirango ubashe gukora intangangabo zihagije zatera umugore inda.

2.Gukora imibonano mpuzabitsina ku munsi wa ovulation.
ovulation ni umunsi uturerantanga tw’intangangore (ovaries) tuba twarekuye intangangore ikaba iri tayari yo guhura n’intangangabo bigakora urusoro arirwo ruvamo umwana. Umunsi wa ovulation rero uba mbere y’iminsi 14 ngo umugore ajye mu mihango itaha (y’ukundi kwezi). Soma inkuru “Ukwezi k’umugore” kugirango usobanukirwe birenze ibijyanye na ovulation.
3.Position mu gihe cy’imibonano mpuzabitsin:
Hari bamwe bavuga ko  gusama biba bifite amahirwe menshi mu gihe mu gukora imibonano mpuzabitsina umugore yari hasi. Bavugako kandi iyo imibonano mpuzabitsina irangiye umugore azamura urukenyerero iminota mike. (Ibi ariko si ko mbyemera. Ni ubwo iyi position umugore ari hasi yagaragaje amahirwe menshi yo kongera amahirwe gusama, ariko nemera ko abakora imibona mpuzabitsina bakagombye kwisanzura bakishima).
4.Wihangayikishwa no gusama.
Rimwe na rimwe usanga umuntu ushaka gusama byaramuhangayikishije cyane ahora kuri stress. Ubushakashatsi bwerekanye ko stress ubwayo igabanya amahirwe yo gusama.
5.Ubushyuhe burya bugabanya intangangabo.
Ni byiza rero ko umugabo ushaka gutera inda yirinda kwambara imyenda myinshi, guhora mu mazi ashyushye cyangwa se gukora imitozo ngororamubiri ikabije.
6.Baho neza.
gerageza kurya neza no gukora siporo. Reka kunywa itabi ndetse unagabanye inzoga kandi ureke n’ibindi biyobyabwenge.
7.Ganira na muganga
Ganira na mugangawawe umubwire ko wifuza gutwita maze arebe mu miti ufata niba hatarimo iyagabanya amahirwe yo gutwita.
8.Fata amavitamine ya mbere yo gusama
9Kora imibonano mpuzabitsina neza kandi ugiremo ibyishimo.
Rimwe na rimwe izi nama zose tuvuze haruguru ntziba zihagije. Kwitabaza muganga kugirango utwite hari igihe biba ngombwa. Egera umuganga uvura indwara z’abagore maze wisuzumishe. Harigiye kandi biba ngombwa ko wegera “Fertility Clinic” bitewe n’ubushobozi bwawe. Ni amavuriro yita ku bibazo byo gushaka urubyaro.
Src Tantine

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?