Kuryama Wubitse Inda Bishobora Koroshya Coronavirus

Inzobere z’abaganga muri Amerika zimaze igihe zihanganye n’icyorezo cya Coronavirusi baravuga ko, ibyo zizi uyu munsi, iyo zibimenye ku ikubitiro hashoboraga gutabarwa umubare w’abantu benshi mu barenga 54,000 iyo ndwara imaze guhitana mu gihugu.

Kimwe mu bikomeye abo baganga bamaze kwiga ni uburyo bwo korohereza umurwayi kubona umwuka uhagije mu bihaha hatarinze gukoreshwa ibyuma. Ubushakashatsi bakoze bwerekanye ko kuryamisha uwafashwe n’iyo virusi yubitse inda byongera imbaraga z’ibihaha kubona umwuka ukenewe mu guhumeka. Bityo, kubera ko iyo ndwara yicisha kuziba ibihaha, amahirwe yo kubaho akiyongera.

Ubwo bushakashatsi kandi bwagaragaje ko ahakunze kugaragara ubuke bw’ibikoresho mu mavuriro, ubu buryo bushobora gutanga inyunganizi ku byuma byifashishwa mu guhumeka. N’ubwo bishobora kumvikana nk’ikintu cyoroshye, abaganga bavuga ko iyo biza kumenyakana mbere hagateganywa uburyo bizajya bikorwa hirya no hino mu mavuriro hashoboraga kurokoka abantu benshi.

Kugeza ubu abamaze  kwandura Coronavirus muri Amerika bamaze kurenga Miliyoni mu gihe ku isi yose muri rusange abamaze kuyandurabamaze kurenga miliyoni eshatu.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?