Mu bihe bitandukanye Gen. Muhoozi Kainerugaba, yakunze kugaragara atanga amabwiriza ku bayobozi mu nzego zitandukanye za Uganda, abasaba kwisobanura, ngaho abo yambura impeta za gisirikare, ibitero asezeranya kugaba ku bindi bihugu n’ibindi bitandukanye. Kuri iyi nshuro yongeye kwandika kuri X agaragaza ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda atakabaye yavuganye n’uwa DRC atabanje kumumenyesha, maze abakoresha X bamwibutsa ko atari we mugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, bamusaba gutegereza yagerwaho akabona kwitwara uko.
Si ibyo gusa kuko, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yagiriye inama Kinshasa abinyujije kuri X, yananditse ko ubutaha Kinshasa nihamagaza Ambasaderi wa Uganda, Uganda na yo izahamagaza uwa RDC.
Kuva Museveni yarahira manda ya karindwi, Gen Muhoozi yakomeje kwigaragaza nkaho ari we ufite ijambo risumba iry’abandi mu gihugu yifashishije uruhererekane rw’amabwiriza n’ibyemezo bisanzwe bifatwa n’Umukuru w’Igihugu, yanyuzaga kuri X, nkaho yagiye agaragaza abo yategetse ko bafungwa, abamburwa impeta za Gisirikare, ibihugu Uganda igomba kugabaho ibitero, ndetse n’abaminisitiri bagomba kwisobanura.
Bimwe mu bya vuba yagiye atangaza kuri X byibukwa ni:
Aho Ku wa 28 Kamena 2026, yatangaje ko afite ububasha bwo gufunga ikinyamakuru icyo ari cyo cyose mu gihugu cya Uganda. Ibyo byakurikiwe n’ifungwa ry’ibinyamakuru birimo NTV Uganda, Spark TV na Daily Monitor bivanwa ku murongo, maze ategekako bitazongera gufungurwa atabyemeye.
Kuwa 27 Ukwakira 2026, yanyaze impeta za Gisirikare Lt. Gen (RtD) Peter Elwelu, amusubiza ku musirikare muto (Privet). Kuwa 17 Ugushyingo yongeye gutangaza ko Lt. Gen (RtD) Peter Elwelu, yasubijwe impeta ze za Gisirikare.
Muri Gicurasi 2025, yatangaje ko afite Eddie Mutwe, umurinzi wa Bobi Wine, “mu cyumba cyo munsi y’inzu ye”. Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya Uganda yategetse ko arekurwa, ivuga ko afunzwe binyuranyije n’amategeko.
Mu Kuboza 2026, ibinyamakuru byanditse ko Lukwago yafashwe ku mabwiriza ya Muhoozi, nk’uko bivugwa.
Muri Mutarama 2026, yavuze ko igisirikare gicanye umubano na Ambasade y’Amerika, nyuma asiba ubwo butumwa asaba imbabazi.
Mu cyumweru gishize, yavuze ko ingabo za Uganda zitazarwanya inyeshyamba za FRN niziramuka zifashe Walikale muri RDC. Kinshasa yahamagaje intumwa ya Uganda ivuga ko ayo magambo akomeye cyane ndetse ateje impagarara. Guverinoma ya Uganda ntacyo yabivuzeho.
Ubusanzwe Itegekonshinga rya Uganda rivuga ko Visi Perezida ari we ubanza mu murongo wo gusimbura Perezida, atari Umugaba Mukuru w’Ingabo. Itegeko ribuza kandi abasirikare bari mu kazi kwijandika muri politiki. Inama y’inzego nkuru z’ishyaka NRM yo ku wa 10 Ugushyingo 2026 yigaga ku isimburana, yarangiye nta cyemezo kuri ku kwiyamamaza kwa Muhoozi kuko abanyamuryango benshi batari bayishyigikiye.
Mu Ugushyingo 2026 Gen. Muhoozi yatangaje ko azahatanira kuyobora Uganda muri 2031.
Abasesenguzi bavuga ko ibyo Gen. Muhoozi akora n’ibyo atangaza, abishingiye ku mubano afitanye na se no ku buyobozi bw’igisirikare.
Ikigo ISS cyanditse ko ari we uri hejuru mu mpaka zijyanye no gusimbura Museveni. Muri make, Muhoozi ntiyasimbuye Museveni ku mugaragaro, ariko ibikorwa bye bituma benshi bibaza niba ubutegetsi bwaramaze kwimukira ku muhungu we.
