Miss Popularity 2019, Mwiseneza Josiane waterewe ivi, ubukwe bukabura, yasoje Kaminuza

Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba ry’umukobwa ukunzwe kuruta abandi (Miss Popularity) muri Miss Rwanda 2019, ari mu byishimo byo kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree).

Ku wa 15 Kanama 2020, Mwiseneza yambitswe impeta y’urukundo na Tuyishimire Christian mu Karere ka Musanze, muri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima. Ibirori byahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko, ariko muri 2021, nyuma y’amezi make, hagiye hanze amakuru avuga ko urukundo rwabo rwagize imbogamizi bakaza gutandukana.

Nyuma yaho gato, Mwiseneza yatangaje ko yarenze ibyashize kandi ko ari mu rukundo rushya, aho yasubizaga abamubazaga iby’ubukwe nawe ubwe yaherukaga inkuru yabwo ku munsi w’impeta.

Nk’uko yabivugaga koko yaje kubirenga, atangira amasomo ya Marketing muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), ishami rya Musanze, aho yasoje amasomo mu Ugushyingo 2026.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko urugendo rutari rworoshye, ariko ashimira Imana yamubaye hafi. Ati: “Umutima wanjye wuzuye ibyishimo kubera ibyo wankoreye Mana. Urugendo ntirwari rworoshye ariko wabanye nanjye kuri buri ntambwe. Mu ngorane, wagumye uri umwizerwa. Uyu munsi mpagaze hano nk’umutangabuhamya w’ubuntu bwawe. Amashimwe yose n’icyubahiro ni ibyawe.”

Josiane Mwiseneza yakoze ku mitima ya benshi ubwo yitabiraga Miss Rwanda 2019 mu Ntara y’Iburengerazuba nyuma yo gukora urugendo rurerure n’amaguru ajya mu majonjora akagerayo yanasitaye. Ibyo byamwongereye igikundiro, bimuhesha amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Popularity 2019.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *