Ubutumwa bwuzuye amarangamutima Annette Murava na Bishop Gafaranga baherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga bwakuruye impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bakavuga ko bishobora kuba byongeye kuzamba.
Ubu butumwa bwatumye bamwe babufata nk’ikimenyetso cy’ibibazo byaba byongeye kuvuka muri uyu muryango abandi bakibaza niba baba bari gutegura indirimbo nshya bahuriyeho.
Ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, Murava abinyujije kuri Instagram ye yagize ati” Ntumpishe mu maso hawe Mwami. Hamwe wiririrwa amarira ukanayararira, Mwungeri we. Ndarambiwe.”
Aya magambo agaragaza umuntu usaba Imana kumuba hafi mu bihe by’amarira n’agahinda, bituma bamwe mu bakurikira uyu muhanzikazi bibaza ibishobora kuba biri inyuma y’ubutumwa bwe.
Nyuma y’iminsi mike, ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2026, umugabo we, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, na we yanditse ubutumwa bugufi agira ati: “Mana we sinifuza gusubira aho navuye.”
Ku wa 7 Gicurasi 2025 nibwo Bishop Gafaranga yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gukubita, gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke Murava.
Ku wa 10 Ukwakira 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Bishop Gafaranga ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, rumukatira igifungo cy’umwaka umwe gisubitswe n’ihazabu y’amafaranga 150,000 Frw.
Ibyo bihe byasize amateka akomeye ku muryango wabo, ariko nyuma yaho bakomeje kubana ndetse no kugaragara mu bikorwa by’umuziki .
