UYU MUNSI MU MATEKA: 30 Mata umunsi Adolf Hitler numugore we biyahuriyeho, ukaba umunsi wahariweho injyana ya Jazz.

Uyu ni umunsi wi 121 w’umwaka ugendeye kuri kalendari ya Gregorian, bivuze ko umwaka ubura iminsi 245 ngo urangire. Uyu kandi niwo munsi wa nyuma w’ukwezi kwa kane, kuzwi nka Mata mu Kinyarwanda.

Muwi 1789, nibwo Perezia wa mbere w’America yashyizweho. Kuri iyi tariki muri leta zunze ubumwe za Amerika mu nzu mberabyombi yo muri New York City. Bivuze ngo George Washington, wayoboye amerika bwa mbere yarahiriye kuyobora icyi gihugu gifatwa nk’icyambere gikomeye ku isi.

Tariki 30 Mata mu  1939, nibwo television ya mbere muri Amerika yafunguye  itangira gukora kumugaragaro. Ikaba yarafunguwe na President wariho icyo gihe Franklin D. Roosevelt, mu mujyi wa  New York.

Mu 1945, nibwo bivugwa ko ku munsi nk’uyu nyuma gato yaho intambara ya kabiri y’isi  yari irangiye, bivugwa ko Umudage Adolf Hitler ariho yiyahuye we n’umugore we. Kuri uyu munsi hari hashize umunsi umwe gusa Hitler akoze ubukwe n’umugore we Eva Braun, aribwo bahitaga biyahurana bombi ubwo ingabo zabarusiya zari zisatiriye cyane aho yarari.

Muwi 1975 ku munsi nk’uyu nibwo intambara yo muri Vietnam yarwanwagwa na Vietnam y’amajyaruguru na Vietnam y’amajyepfo, yarangiraga ubwo icyari Vietnam y’amajyepfo cyazamuraga amaboko cyikemera ko gitsinzwe. Maze ubutegetsi bugafatwa na Vietnam ya ruguru.

Ku itariki nkiyi kandi mu 2010, mu gihugu cy’ububirigi nibwo inteko ishyiraho amategeko yatoye itegeko ryo guca burundu imyambaro abagore cyane cyane b’abayisilamu bambara ihisha mu isura yabo. Iryo tegeko ryatowe rivuga ko nta mugore wemerewe kwitandira byuzuye mugihe ari ahantu hahurira  abantu benshi- nko mu mihanda, muri za gare nahandi.

Bimwe mu byamamare byabonye izuba kuri uyu munsi

John Francis O’Shea, uyu ni umutoza w’ikipe ya Reading. Yamenyekanye cyane ubwo yakinaga muri Manchester United hagati yi 1999 na 2011. Ni umunya-Ireland wakanyujijeho mu mupira w’amaguru. Yavutse itariki nkiyi mu 1981.

Travis Scott, uyu ni umuraperi ukomeye muri Amerika akaba numu producer. Uyu mugabo, yavutse ku itariki nkiyingiyi muwi 1992.

Marc-Andre ter Stegen, uyu nawe ni umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage. Akaba akinira ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne, niwe muzamu wayo wa mbere. Yavutse ku itariki nkiyi muwi 1992 nawe. Bivuze ko yujuje imyaka 28.

Bimwe mu byamamare byapfuye kuri uyu munsi

Muwi 1883, umushushanyi w’umuhanga ukomoka mu Bufaransa witwa Edouard Manet nibwo yapfuye.

Mu 1945, Nibwo Adolf Hilter yapfuyeho.

Kuri iyi tariki kandi hari ibihugu bimwe na bimwe biwizihizaho iminsi ikomeye, Nko muri Paraguay ni umunsi w’abarimu, muri Pakistan ni umunsi w’abahowe Imana, muri Amerika ni umunsi wo kuvugisha ukuri (nubwo wizihizwa gake), muri Mexico ni umunsi w’abana naho muri Georgia ni umunsi w’ingabo.  Kuriyi tariki kandi nkuko byemejwe na UNESCO ni umunsi winjyana ya Jazz.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?