Papa Francis mu rugendo rwo guhesha umugisha abatinganyi muri Kiliziya Gatolika

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye abasenyeri Gatolika kwakira abaryamana bahuje ibitsina ndetse abashaka kubana nk’abashakanye bagaheshwa umugisha ariko nyibyitiranywe n’isakaramentu ryo gushyingirwa.

Iyi nkuru yacicikanye ku wa 2 Ukwakira 2023 mu binyamamukuru mpuzamahanga bitandukanye birimo The Guardian, bitangaza ko ibyo ari ibikubiye mu ibaruwa uyu mushumba yanditse ku wa 11 Nyakanga 2023, ayigeneye abasenyeri badashyigikiye ibitekerezo bye ku baryamana bahuje ibitsina.

Umuryango New Ways Ministry ukorera ubuvugizi abo mu Muryango LGBTQ+ bo muri Kiliziya Gatolika wasamiye hejuru ayo makuru, wemeza ko iyi ari indi ntambwe itewe mu kuba abawubarizwamo bahagararirwa ndetse bakakirwa muri Kiliziya badahawe akato.

Vatican iracyemera umubano w’abagiye kurushinga nk’umugabo n’umugore, gusa mu bihe bitandukanye Papa Francis yagiye agaragaza ko abo mu Muryango LGBTQ+ na bo badakwiye guhezwa muri Kiliziya ndetse ko umubano wabo ukwiye gushyigikirwa.

No mu 2013 ubwo yabazwaga n’itangazamakuru ryo muri Brésil ku bivugwa muri Kiliziya Gatolika ko bamwe mu bapadiri baba baryamana kandi bahuje ibitsina, yatangaje ko ibyo ntacyo bitwaye mu gihe baba baryamana ntibarekere gukorera Imana.

Ati ‘‘Niba umuntu ari umutinganyi agakomeza gushaka Imana ndetse akagira ingeso nziza, ndi nde wo guca imanza?’’

Nubwo Vatican itari yemeza niba Kiliziya Gatolika izemera ku mugaragaro ibyo kuba abaryamana bahuje ibitsina bakwemererwa gushyingirirwayo, abapadiri bo mu bihugu bitandukanye birimo iby’i Burayi, bashyingira abaryamana bahuje ibitsina.

Ivomo: Igihe

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?