Uyu munsi mu mateka: Tariki ya 06 Ukwakira Mu 2010 Instagram yarashinzwe

Uyu munsi itariki ya 06 Ukwakira 2023 ni umunsi wa 279 hakaba hasigaye iminsi 86 ngo umwaka wa 2023 urangire mu bihugu bikoresha ingengabihe ya Gregoire.

Bimwe mu bintu bikomeye byaranze uyu munsi mu mateka:

Ku munsi nk’uyu mu 2022 Annie Ernaux yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo, iki gihembo cyikaba gihabwa abantu bakoze ibintu bidasanzwe ndetse n’abaharaniye amahoro.

Mu 2018 Sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika yemeje ko Brett Kavanaugh aba umucamanza mu rukiko ruhuriza hamwe ubutabera butangwa muri Amerika bishyira iherezo ku gihe yari amaze ategereje kwemezwa na Sena ya Amerika nyuma yo gushyirwaho na Presida Donald Trump ku wa 09 Nyakanga 2018.

Mu 2010 urubuga nkoranyambaga rwa Instagram, rukoreshwa mu guhanahana amafoto n’amashusho (videos) rukundwa na benshi rwarashinzwe, uru rubuga kuri ubu rufitwe na kompanyi Meta platforms Inc, rwashinzwe na Kevin Systrom afatanyije na Mike Krieger tariki nk’iyi.

Mu 2007 Jason Lewis yasoje urugendo rwo kuzenguruka isi adakoreshe igikoresho gitwara abantu gikoresheje moteri urugendo yari yaratangiye mu 1994. Muri uru rugendo rwo kuzenguruka isi akaba yarifashishije igare n’ibindi.

Mu 1987 Igihugu cya Fiji cyabaye Repubulika cyikaba giherereye mu nyanja ya Pasifike.

Mu 1981 indege yitwa NML City Hopper Flight 431 yo mu Buhorandi yazimiye mu kirere bituma ihanuka, ihitana abantu basaga 17.

Bamwe mu bantu bakomeye bavutse kuri uyu munsi

Mu 2000 Addison Rae umunyamerika wamenyekanye mu kubyina, gukoresha imbuga nkoranyambaga no kuririmba yabonye izuba.

Mu 1997 Kasper Dolberg umunya Danimarike wamenyakanye kubera gukina umupira w’amaguru yaravutse.

Mu 1994 Lee Joo-heon umunya Koreya y’epfo wamenyekanye kubera kwandika indirimbo no kuririmba injyana ya Hip Hop yabonye izuba.

Mu 1993 Jourdan Miller umunyamerika wamenyekanye kubera kumurika imideri yabonye izuba.

Mu 1992 Taylor Paris umucyinnyi wa rugubi w’umunyakanada yaravutse kuri uyu munsi.
Mu 1991Roshon Fegan umunyamerika ucyina filimi, akaba umubyinnyi akanaririmba injyana ya hipapu yabonye izuba kuri iyi tariki.

Bamwe mu bantu bamenyekanye bitabye Imana ku munsi nk’uyu mu mateka

Mu 2020 Johnny Nash umunyamerika wari umuririmbyi wi’kirangirire akaba n’umwanditsi w’indirimbo yaratabarutse.

Mu 2018 Scott Wilson umukinnyi wa filimi w’umunyamerika wamenyekanye cyane yitabye Imana.

Mu 2017 Ralphie May umunyamerika wasetsaga abantu akaba n’umukinnyi wa filimi yaratabarutse.

Mu 2014 Diane Myland umunyekanadakazi wari umukinnyi akaba n’umuyobozi wa filimi yitbye Imana.

Mu 2012 Joseph Meyer umunyamerika wari umunyepolitike akaba n’umunyamategeko yaratabarutse.

Mu 2010 Rhys Isaac umunyafrika ye’pfo wari ufite ubwenegihugu bubiri harimo nubwa Ositarariya wari umunyamateka akaba n’umwanditsi yitabye Imana.

Bimwe mu bintu bikomeye byizihizwa ku isi kuri uyu munsi

Uyu munsi ni umunsi wahariwe mwarimu muri Sri Lanka.
Uyu munsi ni umunsi wahariwe kuzirikana kwishyira hamwe kwa Leta zunze ubumwe za Amerika n’Ubudage, aho ubu bumwe bwakomotse ku baturage b’Ubudage batuye muri America.

Uyu munsi kiriziya Gatolika irazirikana abatagatifu: Faith, Bruno w’i Koronye, Mariya Roza Durocher wahawe umugisha n’abandi.

Abizihiza bazina babo batagatifu n’abafite ibyiza iyi tariki ibibutsa tubifurije ibihe byiza n’abafite ibihe bikomeye iyi tariki ibibutsa tubifurije gukomera, ejo ni heza.

Yanditswe na RUKUNDO Eroge

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?