Isabukuru ya Andy Bumuntu yakuye CEO wa RGB mu kiruhuko

Ejo kuwa Gatatu tariki ya 14 Gicurasi 2025 Nibwo umuhanzi Andy Bumuntu ujya ubifatanya n’itangazamakuru yizihije Isabukuru y’amavuko.

Nk’ibindi by’amamare byose uyu muhanzi yifurijwe Isabukuru nziza y’amavuko n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Muri abo harimo n’Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere RGB, Doris Picard, aho yifashishije urukuta rwa X rwahoze ari twitter yandika amagambo y’imitoma Andy Bumuntu, bituma benshi mubamukurikirana bibaza byinshi ku mubano we n’uyu muhanzi.

Yagize ati” Mvuye mu kiruhuko nje kwifuriza Isabukuru nziza urukundo rw’ubuzima bwanjye @AndyBumuntu !! buri wese nahagarike ibyo arimo gukora ubundi amwoherereze impano.”

Aya magambo Picard yari amaze kwandikira Andy Bumuntu yatumye na Andy Bumuntu kwiyumanganya byanga maze amusubiza amushimira.

Ati” ohhhh Mwamikazi, ntabwo nasaba byinshi, urakoze ku bw’amagambo meza”

Twagerageje kuvugisha Andy Bumuntu ngo tumubaze imyaka yagize nuko yakiriye ubu butumwa yagenewe n’umuyobozi wa RGB Doris Picard ariko ntibyadukundira, kuko twamuhampagaye kuri telephone ye ngendanwa ntiyatwitaba.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *