Kenya: Umuvandimwe wa Raila Odinga yatorewe kuyobora ishyaka rya ODM

Mu nama idasanzwe y’intumwa z’ishyaka rya Orange Democratic Movement (ODM) yabereye i Nairobi kuri uyu wa 27 Werurwe, hafatiwemo icyemezo gikomeye cyahinduye imiterere y’ubuyobozi bw’iri shyaka. Abanyamuryango baturutse hirya no hino mu gihugu bahuriye ahitwa Jamhuri Grounds, bagaragaza ubumwe n’icyizere ku cyerekezo gishya, mu nama yari itegerejwe cyane mu rwego rwa politiki ya Kenya.

Muri iyi nama, Oburu Odinga yatorewe ku mugaragaro kuyobora ODM, nyuma y’igihe cy’amezi atanu yari amaze akora inshingano z’uyu mwanya by’agateganyo. Abari bitabiriye inama bamwemeje binyuze mu buryo bwo gutora mu majwi, aho benshi bagaragaje ko bamushyigikiye kandi ko bamufitiye icyizere cyo gukomeza guteza imbere ishyaka.

Depite Junet Mohamed ni we wayoboye igikorwa cyo kwemeza ayo matora, atangaza ko Oburu Odinga amaze gutorerwa kuyobora ishyaka mu buryo bwemewe. Yashimangiye ko amajwi menshi yamushyigikiye ari ikimenyetso cy’uko abanyamuryango bifuza ubuyobozi bufite umurongo uhamye n’ubushobozi bwo guhuza abantu.

Si ibyo gusa, kuko iyi nama yanemeje abandi bayobozi bakuru b’ishyaka. Guverineri wa Mombasa, Abdullswamad Sheriff Nassir, hamwe na mugenzi we wa Kisii, Simba Arati, bombi bemejwe nk’abayobozi bungirije b’ishyaka. Ibi byafashwe nk’intambwe igamije kongera imbaraga mu buyobozi no gutuma ODM ikomeza kugira ijambo rikomeye mu rwego rwa politiki.

Oburu Odinga na Raila Odinga basangiye byinshi birenze politiki, kuko ari abavandimwe bakomoka mu muryango umwe wa Jaramogi Oginga Odinga, umwe mu banyapolitiki bakomeye bagize uruhare mu mateka ya Kenya.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *