Igihugu cya Kenya cyatorewe kuba umwe mu banyamuryango b’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi, irushije Djibouti mu cyiciro cya kabiri cy’amatora yabaye kuri uyu wa Kane.
Guhera muri Mutarama 2021, Kenya izasubira muri ako kanama nyuma y’imyaka 23, aho izahita itangira manda y’imyaka ibiri hamwe n’ibindi bihugu byose hamwe 15, bigira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo bikomeye bireba amahoro n’umutekano ku Isi.
Nyuma y’uko abadipolomate bakoreraga mu buryo bw’ikoranabuhanga guhera muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus, kuri iyi nshuro bari bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York.
Ubwo amatora yakorwaga, buri munyamuryango yagendaga umwe umwe, hagabanywa uburyo abantu begerana kandi bose bari bambaye udupfukamunwa.
Amatora yageze mu cyiciro cya kabiri nyuma y’uko mu cya mbere Kenya yaje imbere mu majwi, ariko ntigwize umubare ukenewe ngo igihugu cyinjire muri aka kanama. Ubundi umukandida ku mwanya w’umunyamuryango udahoraho aba agomba kubona nibura bibiri bya gatatu by’amajwi yose.
Nyuma y’uko ibihugu 191 mu 193 aribyo byatoye, Kenya yabonye amajwi 129 mu gihe Djibouti yabonye 62. Mu cyiciro cya kabiri amajwi ya Kenya yiyongereyeho 16 ku 113 yari yabonye mbere, mu gihe icyo gihe Djibouti yari ifite 78.
U Buhinde, Mexique, Ireland na Norvège nabyo byatorewe kwinjira muri ako kanama ku wa Gatatu. Mexique n’u Buhinde byatowe nta kindi gihugu byari bihanganye, mu gihe Irelande na Norvège byatsinze Canada. Imyanya igenda itangwa hakurikijwe uturere ibihugu biherereyemo, bigahatana bitewe n’aho bituruka.
Ako kanama k’Umuryango w’Abibumbye gasanzwemo abandi banyamuryango batanu bahoraho banafite ububasha ku cyemezo cyafatwa, aribo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa, u Bushinwa n’u Burusiya.
Ni rwo rwego rufite ububasha nk’ubwo gufatira ibihano igihugu runaka cyangwa gukoresha imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyafashwe.