Ibipirizo birimo imyanda irimo n’amazirantoki byajugunywe ku rugo rwa Perezida wa Koreya y’Epfo, mu karere ka Yongsan kari mu tugize Umurwa Mukuru, Seoul.
Aljazeera ducyesha iyi nkuru ivuga ko kuri uyu wa kane, urwego rushinzwe umutekano wa perezida wa Koreya y’epfo rwatangaje ko ibipirizo byoherejwe biturutse hakurya y’umupaka uhuza Koreya zombie byajunguwe mu rugo rwa perezida wa koreya yepfo ruherereye mu karere ka Seoul.
Ibinyamakuru bya Dong-A Ilbo na Chosun Ilbo byo muri Koreya y’Epfo byatangaje ko muri ibi bipurizo harimo imyanda n’udupapuro dusebya Perezida Yoon Suk Yeol n’umugore we. Ni ku nshuro ya kabiri urwo rugo rujugunywa ho imyanda nyuma y’ibyabaye muri Nyakanga uyu mwaka w’2024.
Ntabwo yasobanuye uko byakozwe ariko ibi bihugu bimaze hafi amezi atanu birebana nabi, kuva umunsi abaharanira uburenganzira bwa muntu bo muri Koreya y’Epfo boherezaga inyandiko zituka abo muri Koreya ya Ruguru bikababaza iyo Leta, na yo ikiyemeza kujya yohereza ibipirizo byuzuye mo imyanda.