Ku myaka 101 yakize ibyorezo bibiri bikomeye byugarije isi harimo na coronavirus.

Umukecuru w’imyaka 101 wo muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakize indwara ya coronavirus, ibintu bitamenyerewe ku bantu bakuze.

Uyu mukecuru wo muri New York, ari kumererwa neza nyuma yaho apimwe agasanga yarakize ubwandu bwa coronavirus, ibintu byamuteye ibyishimo, maze agatangariza ibinyamakuru bitandukanye byaje kumurebera aho arwariye, ko atari icyi cyorezo cyonyine akize ko ahubwo nicyorezo cyugarije isi mu mwaka wi 1918, nacyo yakinyuzemo yemye akanakirokoka.

Uyu mukecuru witwa, Angelina Friedman, yatangaje ko icyorezo cyizwi nk’ibicurane bya Espagne, byugaraije isi bikoreka imbaga nyamwinshi mu mwaka wi 1918, nacyo yacyibayemo kandi akagisimbuka. Akomeza avuga ko no kuba akize iyi coronavirus, ari icyerekana ko ari umurame.

Ibi n’ibintu byatunguye benshi, dore ko muri uyu mugi wonyine uyu mukecuru abarizwamo kimwe cya kabiri cy’abapfuye bose ari abafite hejuru yimyaka 75, we rero kuba yabashije gukira iyi ndwara, ni ibintu abenshi mu bumvise iyi nkuru bibatungura.

Uyu mukecuru akaba yarabwiwe ko nta bwandu agifite mu mubiri we mu mpera z’ukwezi gushize, gusa kugeza ubu akaba aribwo ari kugarura imbaraga.

Ntabwo uyu mukecuru gusa kandi uri kuvugwaho gukira icyi cyorezo bitunguranye, dore ko hari n’undi wo mu butariyani nawe wimyaka 90, uherutse gukira iyi ndwara bigatungura benshi.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *