Kudakora no kudafata ibyemezo ubwabyo ni amakosa “Perezida Kagame”

Ibi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabivuze  ubwo yakiraga indahiro  z’aba Minisitiri bashya Kuri uyu wa gatandatu  tariki ya 19 Ukwakira 2024 .

Yagize ati” Gukora, gukurikirana  ni ngombwa. Bamwe bavuga  ko  hari ubwo batinya gukora  cyangwa gufata ibyemezo ngo badakora amakosa, kudakora no kudafata ibyemezo ubwabyo ni amakosa.   Ntaho amakosa wayahungiye rero,  naba no kugerageza ushaka gukora wenda ugakora amakosa. Ibyo biba byumvikana ko umuntu yakoze amakosa nk’umuntu, ariko yakurikiranaga, yakoraga. Ariko kwicara cyangwa ugafata ibyemezo ntukore kubera ko udashaka gukora ikosa, ahubwo kabaye ubwo warikoze kandi riremereye ryo kutagira icyo ukora bijyanye n’inshingano.”

Mu ijambo rye  perezida wa Repubulika Paul Kagame  yashimiye abarahiriye inshingano anavuga ko ubusanzwe abanyarwanda aho bari hose mu mirimo yabo isanzwe iyo bahamagariwe gukorera igihugu bose babyitabira.

Ati”Icyo nakongeraho ni ukwibutsa gusa , inshingano nk’izi n’izabandi benshi bamaze kunyura aha ni inshingano mukwiriye gufata mu bwitonzi n’ubushishozi, cyane cyane ko izo nshingano icyo zidusaba ni ugukorera abanyarwanda bose nta numwe dusize inyuma tukabakorera ku buryo bwose bushobotse ,  bijyanye n’amikoro igihugu gifite cyangwa se andi gishobora gushakisha hirya no hino.

Abarahiriye inshingano nshya ni  Dr Mugenzi Patrice Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu,  Dr. Bagabe Cyubahiro Marc, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Umushinjacyaha mukuru wungirije Ruberwa Bonavanture, ndetse na Major General Kagame  Alex Umugaba mukuru  w’Ingabo z’Inkeragutabara.

Photo: Igihe

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *