Gusa muri iyi minsi siko bikimeze, kuko hanze aha hadasiba kumvikana inkuru z’abasore n’abagabo bafatwa barimo kwiha akabyizi ku matungo atandukanye nk’ihene, Intama, inka ndetse mu bihugu bifite imico itandukanye n’iyino ho kuba umugore yaryamana n’imbwa bisa naho nta gitangaje kirimo. Ibi buri wese ufite ubwonko butekereza neza iyo abyumvise yumva ko bidasanzwe ndetse akibaza icyateye runaka gukora ayo mahano.
Nyuma y’inkuru nyinshi zikomeje kumvikana z’abagabo bafashwe bari hejuru y’amatungo biha akabyizi, ubundi abafashwe bagahabwa urwamenyo, Impano.rw twashatse kumenya impamvu muzi ishobora gutera umuntu buri wese yabonaga ko ari muzima kugirira ibyiyumviro amatungo akumva bahuza urugwiro.
Dr Hakizimana Emmanuel Impuguke mu mitekerereze ya muntu akaba umwalimu muri kaminuza, yigisha isomo rya Psychology mu kiganiro yagiranye na Impano avuga ko ubu ari uburwayi bwo mu mutwe bwo kumva wakorana imibonano mpuzabitsina n’ibintu bitaguhaye uburenganzira.
Ati” ibi nibyo bita zoophilia cg paraphilia ni ugukora imibonano n’ikintu kitaguhaye uburenganzira cyangwa se ubikora kugira ngo wishimishishe ariko ubibabaza, ibyo rero byose biza muri domain y’ubuzima bwo mu mutwe, umuntu ntabwo aba agifite ubushobozi bwo gutekereza neza….kuko usanga abafite ubu burwayi bwa zoophilia Atari inyamaswa gusa bumva basambanya, ahubwo hari n’igihe afata ikintu kidafite ubuzima akumva yagikoresha imibonano mpuzabitsina..”
Nanone kandi Dr Hakizimana Emmanuel akomeza avuga ko umuntu usambana n’inyamaswa aba afite ikibazo mu mitekerereze ye yakuranye, akenshi aba yaragize akiri umwana muto.
Ati” Inshuro nyinshi usanga abantu bafite iki kibazo bikunda kuba ku bantu bagiye bagira ikibazo cyo gukurira mu bwigunge (isolement sociale) bagiye bataba mu buzima busanzwe bw’imibanire, ugasanga kubana n’abandi birabagora. Hari abana bagiye batakaza ababyeyi hakiri kare, hanyuma bikabagora kwisanga mu y’indi miryango bajyanywemo…..aba bana rero bagiye basuzumwa bagiye basangwamo iyi ndwara .
Dr Emmanuel akomeza avuga ko ikindi kiri gutiza umurindi ubusambanyi hagati y’abantu n’inyamaswa ari ikoranabuhanga.
Ati” muri iyi minsi abana bakura bareba amafirime ya za poronogaraphe, aho inyamaswa isambana n’umuntu, ibi umwana uko arushaho kubireba akiri muto, iyo akuze aba yumva yabyigana, kuko yabonye bikorwa cyane”
Dr Emmanuel avuga ko umuntu wahuye n’iki kibazo ashobora kwitabwaho agakira, ariko bikaba byiza akurikiranwe bitaramugira imbata.
Ati” akenshi uzasanga uwo bafashe arimo gusambanya itungo bimutera ipfunwe, rero niba umuntu ashobobora kugira isoni z’ibyo yakoze, nuko ubwenge bwe bugikora, birumvikana ko ashobora gufashwa bigakunda, binyuze mu bahanga babyigiye.”
Iyi mpuguke mu mitekerereze isoza isaba abantu kwirinda kunywa ibiyobyabwenge, kuko akenshi iyo wabifashe uba ufite ibyago byo kuzabatwa n’iyi ndwarwa ya zoophilia. Ikindi ni ukwirinda kugendana n’abantu bashobora kuba bafite ubu burwayi, kuko usanga iyo bibayeho wowe udafite ubwo burwayi byoroshye guhita wandura.
Ababyeyi bagirwa inama yo kumenya ubwoko bw’amafilimi abana babo bareba, kuko iyo umwana areba filime z’abantu bakorana imibonano mpuzabitsina n’inyamaswa, abo bana baba bafite ibyago byo kuzabtwa na zoophilia.