Bamwe mu baturanyi ba Marcel wo mu Karere ka Ngororero, bavuga ko bari bahangayikishijwe n’ibura ry’igitsina cye kuko yavugaga ko cyahenengeye.
Bamwe mu baganiriye na Tv1 ducyesha iyi nkuru bavuze ko nubwo bari bahangayitse ariko baje gutahura ko yababeshyaga.
Umwe yagize ati” Iriya ni imitwe yashyize ku bantu, abeshya ngo ubugabo bwagiye ntabyigeze bibaho, nguriya na we avuge icyabugaruye niba bwari bwaragiye.”
Abandi bavuga ko mu kagali hose bari bahangayitse kubera ibura ry’ubugabo bwa Marcel.
Bivugwa ko Marcel yavugaga ko abagize uruhare mu izimira ry’ubugabo bwe hari uwo bari bishyuye amafaranga ibihumbi 600, ngo nawe akaba yaravugaga ko asabwa amafaranga nk’ayo ngo abugaruze. Gusa Marcel we avuga ko babeshya.
Ati” Inkuru zakwirakwiriye ari nyinshi cyane ko ngo nabuze igitsina, jyewe kuko byari bimaze kundenga uwabimbazaga nahitaga mwemerera ko koko cyagiye.”
Ingeso yo kubeshya igenda ihabwa umwanya na benshi muri iyi minsi, aho usanga hari abibika bavuga ko bapfuye abandi bakabeshya bagamije kurya utwa rubanda.
Kugeza ubu, uretse kubeshya ibishobora kubangamira ituze rya rubanda cyangwa ibyaganisha ku bindi byaha, ariko bisa naho mu Rwanda nta tegeko ryeruye rihana uwabeshye.