Nyamabuye: Abanyeshuri bashaka indangamuntu bagiye kujya bafotorerwa mu bigo bigamo.

Nyuma yo kugaragaza ko ibikorwa byo gufotora abagejeje igihe cyo gufata indangamuntu bijyenda gacye ku buryo bamwe basiba amasomo inshuro nyinshi ariko bikarangira badafotowe.  Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamabuye bwavuze ko guhera mu cyumweru gitaha icyo kibazo kizaba cyacyemutse kuko bazatangira kubafotorera mu bigo bigamo.

Umwe mu baganiriye na Radio 10 dukesha iyi nkuru yagize ati” twaje mu gikorwa cyo kwifotoza kugira ngo tuzabone indangamuntu, gusa tumaze icyumweru tuza hano ariko nanubu ntabwo turafotorwa.”

Naho undi ati”  twari twaje gufata ibyangombwa gusa ntabwo bari kubiduha ahubwo turaza bakatubwira ngo tuzagaruke ikindi gihe.’’

Uru rubyiruko ruvuga ko rumaze iminsi itari micye rusiragizwa ku biro by’umurenge wa Nyamabuye kandi nyamara ngo baba basibye amasomo kuko abenshi muri bo biga.

Ikifuzo cy’uru rubyiruko  ngo  n’uko abayobozi babafasha gahunda yo gufotora ikihutishwa, kugira ngobe gukomeza gucikanwa n’amasomo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yavuze ko mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo kandi hanakurikizwa ingamba n’amabwiriza byo kwirinda  no gukumira icyorezo cya Covid-19, guhera mu cyumweru gitaha bazatangira gufotorera abanyeshuri mu bigo bigamo.

Yagize ati” kubijyanye n’abasaba ibyangombwa by’amavuko hemejwe ko ibyangombwa bizajya biza gusabwa n’ababyeyi kuko urubyiruko rugoranye cyane,gusa abadafite ababyeyi baza kubibafatira turi gukorana n’ibigo by’amashuri  bikabandika hanyuma bikabaha ubaherekeza bakaza kubyifatira.’’

Ku bijyanye n’abifotoza bwana Claude avuga ko guhera mu cyumweru gitaha abanyeshuri bazatangira gufotorerwa mu bigo bigamo mu rwego rwo kuborohereza bagafotorwa ndetse bakanakomeza amasomo yabo n’uko bisanzwe.

Ubwinshi bw’abashaka gufata indangamuntu ahanini buturuka kukuba ahenshi harashize igihe kinini serivisi zo gufotora abakeneye indangamuntu zarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, hanyuma zasubukurwa abakabaye barafotowe nabagejeje igihe cyo gufotorwa ubu bakazira  rimwe.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *