Perezida Kagame: Ubuhamya bw’abarokotse Jenoside ni isomo ku bahakana amateka

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bugomba gufatwa nk’isomo rikomeye, cyane cyane ku bantu bagifite umugambi wo guhakana no gupfobya aya mateka, Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki 7 Mata 2026, ubwo yatangizaga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo #Kwibuka32,

Perezida Kagame yashimangiye ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atazigera asibangana cyangwa ngo ahindurwe n’abayapfobya, nubwo hari abagerageza kuyagoreka haba mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo.

Yavuze ko abafite uwo mugambi bafite akazi gakomeye, kuko guhindura amateka nk’ayo ari ibintu bidashoboka.

Yagize ati: “Abafite uko babihakana cyangwa babipfobya bafite akazi gakomeye. Guhindura amateka nk’aya y’abantu, abantu nk’abandi, uyagire uko ushaka yaba mu Gihugu cyangwa hanze yacyo, si ibintu byoroshye. By’umwihariko hari abagerageza kuyagoreka ku mpamvu zitandukanye, ariko bazahura n’imbogamizi zikomeye.”

Mu butumwa bwe, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku mutekano n’ahazaza h’u Rwanda, ashimangira ko igihugu kitazongera kunyura mu bihe bya Jenoside, yavuze ko nubwo Abanyarwanda bishwe muri Jenoside, bitazigera bishoboka ko bongera kwicwa bwa kabiri.

Ati “Ibihe byo birahinduka, ibihe byarahindutse. Ntawe uzongera gupfa nk’uko Théoneste yavugaga abapfuye cyangwa na we uko yapfuye. Buriya yarapfuye, kuba ariho ni nko kuzuka ariko nta wakongera gupfa kuriya. Impamvu kandi ni nyinshi; ntabwo wakwica umuntu kabiri, ubigerageje, azakwica mbere y’uko umwica.”

Perezida Kagame yaburiye ashimitse abatekereza gusubiza u Rwanda mu mateka mabi, abibutsa ko ibihe byahindutse, kandi ko Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwirinda no kurinda igihugu cyabo, yongeyeho ko nubwo Jenoside yasize ibikomere bikomeye, abarokotse bayivuyemo bafite ubuzima bushya, ariko ko ibyo banyuzemo bitazigera byongera kubaho ukundi.

Perezida Kagame yashimye abakomeje kwifatanya n’u Rwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho buri mwaka, mu bihe nk’ibi, badahwema gufata mu mugongo abagizweho ingaruka n’ayo mateka.
Ati “Ku bari hano n’abadukurikiye mu buryo bw’iyakure, mwakoze kwifatanya natwe. Ndashimira uwarokotse wavuze, ubu buhamya butuma dukomeza kwibuka twese ndetse n’abazadukurikira.”

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *