Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe zaAmerika, yatangaje ko mu minsi iri imbere hari amakuru meza yerekeye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azamenyekana; ateguza amahoro mu ibihugu byombi.
Trump yabitangaje ejo ku wa Mbere tariki ya 28 Mata, mu kiganiro n’itangazamakuru.
Kuri uyu wa Mbere ubwo yasabwaga gusobanura ibyoyakomozagaho, yagaragaje u Rwanda na RDC mu barebwa n’aya makuru.
Mu minsi yashize yagize ati: “Ndizera ko mu minsi iri imbere tuzabona amakuru meza cyane yerekeye u Rwanda na RDC, kandi ndatekereza ko amahoro azaboneka mu Rwanda, Congo no mu bindi bihugu bibakikije kandi bizaba byiza cyane. Rero turizera ko ibyo bizatanga umusaruro.”
Trump yatangaje ibi nyuma y’iminsi mike u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bisinyanye amasezerano agena amahame ngenderwaho mu gushakira umuti amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
U Rwanda na Congo bimaze imyaka igera muri itatu bidacana uwaka kubera intambara Leta ya RDC irwanamo n’umutwe wa M23.
Amerika iri mu bihugu bishinja u Rwanda kuba rufasha uyu mutwe, ariko igashyigikira impungenge rugaragaza rwo kuba leta y’i Kinshasa ikorana n’umutwe wa FDLR.
U Rwanda ruhakana guha ubufasha M23.
Boulos uheruka kugirira uruzinduko rw’akazi i Kigali, yanatangaje ko Amerika ishyigikiye ko umutwe waFDLR usenywa.
Mu masezerano u Rwanda ruheruka gusinyana na RDC, bemeranyije ingingo zirimo ko buri gihugu kigomba kubaha ubusugire bw’ikindi ndetse no kureka gukorana n’imitwe yitwaje intwaro igambiriye guhungabanya umutekano wa buri ruhande.