Urupfu rw’abo bombi rwamenyekanye, kuwa 24 Werurwe 2026, ubwo umuhungu wigaga mu mwaka wa mbere muri RP Tumba College yasanzwe yapfuye mu nzu yari acumbitsemo mu Karere ka Rulindo, bivugwa ko yasanzwe aho yari amanitse mu nzitiramibu. Uwo muhungu yari kumwe n’umukobwa wari wamusuye nawe yasanzwe aryamye hasi, na we yamaze gupfa.
uwo muhungu wari ufite imyaka 20 y’amavuko, ndetse ko umukobwa wari waje kumusura yari afite imyaka 18. Ababizi bemeza ko bombi baziranye kuko bize ku kigo kimwe, ariko uyu mukobwa yavuye Bugesera aje mu Mujyi wa Kigali agiye kureba aho azakorera imenyerezwamwuga.
Umwe mu bageze aho ibi byabereye yavuze ko basanze bombi bifungiranyije mu nzu yari ifite ingufuri. Uwo muhungu, amanitse mu nzitiramibu, bisa n’aho yiyahuye, mu gihe umukobwa yari aryamye hasi,.
Meya w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, aganira  na IGIHE yavuze ko inzego z’umutekano zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi zamaze kuhagera no gukusanya ibimenyetso byose kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze. Yavuze kandi ko hari amakuru akekwaho ko uwo musore yaba ari we wishe umukobwa mbere yo kwiyahura, aho ubutumwa bwo kuri telefone bwabonetse bwerekana ko yababwiye ko yamwishe kandi akerekana aho umurambo we uzasangwa.
Meya Mukanyirigira asaba ababyeyi kwitwararika abana babo, bakagira ubucuti bwo kuganira ku bibazo byose, kugira ngo impanuka nk’iyi ntizongere kubaho. Yemeje ko ari igihombo gikomeye kubona abantu babiri bapfira rimwe, ashimangira ko ibimenyetso byose biri gukusanywa kugira ngo hamenyekane ukuri kose, kandi yihanganisha imiryango y’abo bana.
Â
