Rusizi: Gitifu w’Akagali ka Kizuru uvugwaho gufungira abaturage mu kagari yatawe muri yombi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura, Banyangiriki Alphonse yatawe muri yombi nyuma y’aho hari abaturage bamaze iminsi bamushinja kubafungira mu biro by’akagali kandi abaziza ubusa.

Ni amakuru yatangiye gucaracara kuva ejo Ku wa 26 Kamena 2025 ndetse akaba yanemejwe na Sindayiheba Phanuel, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel ati “Yego, ari mu bugenzacyaha hari ibyo akekwaho agomba gusobanura”.

Kugeza ubu amakuru Impano ifite ni uko Gitifu Banyangiriki Alphonse, wayoboraga  Akagari ka Kizura,  afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Iguhugu rw’Ubugenzacyaha ya Muganza.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *