Amakuru y’urupfu rwa Murekatete Jacqueline wari ufite imyaka 49 y’amavuko yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025 aho bivugwa ko yasanzwe iwe n’abantu batahise bamenyekana bamwica bamukase ijosi.
Abahageze bwambere babwiye impano ko Amakuru bayamenye bayabwiwe n’umwana wa nyakwigendera wasohotse hanze aje kureba mama we, ubundi asanga abagizi ba nabi bamukase Ijosi aryamye hasi.
Mu kiganiro umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro Rutonesha Marc yagiranye na Impano, yemeje aya makuru ariko avuga ko ababikoze batahise bamenyekana.
Ati” nibyo koko nk’uko abaturage babibabwiye, abantu batahise bamenyekana basanze nyakwigendera iwe mu ijoro maze bamwica nabi”.
Icyakoze Gitifu Rutonesha yakomeje avuga ko uyu Jacqueline yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugabo we kandi yari yarataye urugo, ariko ejo ngo hari abantu bamubonye mu mujyi wa Rwamagana, ariko ngo iperereza rirakomeje.
Ati”Nyakwigendera yari afitanye amakimbirane n’umugabo we ndetse yari yaranagiye ntabwo aho yabarizwaga hari hazwi, biracyekwa ko ari we waba yabigizemo uruhare, ariko iperereza riracyakomeje”.
Nyakwigendera Murekatete yigishaga kuri GS Protestant mu mashuri yisumbuye, akaba asize abana 4.