Ubushinwa bweruriye abayobozi b’ibihugu birindwi bikize ku isi bihuriye mu itsinda rya G7 , bubibwira ko ubu aho igihe kigeze atari igihe aho itsinda “ritoya” ry’ibihugu ryafata ibyemezo ku mibereho y’isi kuko ibyo hashize hashize igihe kinini byararangiye.
Ayo magambo, yavuzwe n’umuvugizi w’ambasade y’Ubushinwa i London mu Bwongereza, aje mu gihe abategetsi bo muri G7 bashoje inama yabo mu Bwongereza, aho bari banamaze gutangiza ibisa n’ihangana ku bushinwa mu buryo bweruye.
Mu kugera kuri gahunda yabo yo gukoma mu nkoko ubushinwa ku muvuduko buriho aho bisa naho byagorana ko igihugu kimwe cyabwitambika imbere cyonyine, abayobozi b’ibihugu bigize G7 bemeje gahunda y’amafaranga yo gukoresha mu guhangana n’ibikorwa bigari by’Ubushinwa byumwihariko bibanda mu gufasha ibihugu bikennye byiganjemo ibya Afurika byasaga nibiri kwigarurirwa n’igihugu cy’ubushinwa.
Abasesenguzi ndetse n’impuguke mu bya Politike bavuga ko Perezida w’Amerika Joe Biden ashishikariye ko ibihugu by’i Burayi n’Amerika bigira icyo bikora ubu mu gukumira Ubushinwa burimo kuzamuka.
Ku cyumweru, abategetsi ba G7 batangaje itangazo risoza inama ririmo no kwemerera ibihugu bicyennye imfashanyo yo mu nzego zitandukanye nko mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no guteza imbere ibikorwa-remezo, nk’uburyo bwo guhangana na gahunda y’Ubushinwa muri izo nzego.
Mu itangazo ryo ku wa gatandatu, ibihugu bya G7 byavuze ko gahunda yabyo ijyanye n’ibikorwa-remezo mu bihugu bicyennye izatuma habaho ubufatanye bushingiye “ku ndangagaciro, bwo ku rwego rwo hejuru kandi bunyuze mu mucyo”.
Ntibiramenyekana uburyo imari izashorwa muri iyo gahunda.
Ubushinwa bumaze kugira uruhare runini mu bikorwa bikorerwa muri Afurika ndetse ari nako bukomeza kugwiza imyenda kuri ibi bihugu ahanini binyuze mu kubifasha kubyubakira ibikorwa remezo, aho bishobora kuzarogoya uyu mugambi w’ibihugu bigize G7 kuko igihe cyose ibihugu bya Afurika bizaba bigifite kandi bigikomeje kwigwizaho imyenda y’ubushinwa, Ubushinwa buzakomeza kubigiramo ijambo rifatika.