Abashinjacyaha bo mu gihugu cy’uBufaransa batangiye iperereza ku kirego cyatanzwe n’umwe mu basirikare b’abagore, wavuze ko mu kwezi kwa karindwi 2021 byafatiwe ku ngufu mu nyubako y’ibiro bya perezida mu murwa mukuru Paris.
Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bivuga ko umusirikare w’umugore yafashwe ku ngufu nyuma y’ibirori byo kwiyakira byari byabereye mu nyubako y’ibiro bya perezida w’Ubufaransa, ibirori byari byanitabiriwe na Perezida ubwe, mu rwego rwo gusezera kuri umwe mu barinzi b’umutekano wa Perezida Macron.
Amakuru avuga ko umusirikare ushinjwa na we yahaswe ibibazo, ariko ko atarashyirirwaho ibirego ku mugaragaro.
Amakuru avuga ko uwo bivugwa ko yafashwe ku ngufu n’uwo bivugwa ko yamufashe ku ngufu, bombi bakoraga mu biro birinzwe cyane by’umukozi wo muri iyo nyubako, ndetse ikinyamakuru Libération gitangaza ko bombi bari baziranye.
Ibibazo by’ihohoterwary’abagore si bishya mu gihugu cy’Ubufaransa, gusa Perezida Macron yasezeranyije gucyemura ikibazo cy’urugomo rukorerwa abagore, ndetse leta ye yashyizeho itegeko rishya rishyira ku myaka 15 ikigero cyo kwifatira icyemezo ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, nk’igisubizo ku bibazo byabayeho mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.