Urutonde rw’abatoza Beza Bakiri Bato ku Isi n’ibigwi byabo.

 
Vincent Kompany/umutoza wa FC Bayern Munich

Mu gihe umupira w’amaguru ukomeje kwihuta mu iterambere, abatoza bato bafite impano idasanzwe baragenda bagaragaza ko ejo hazaza h’umwuga wo gutoza ari heza. Benshi muri bo ntibigeze bakinira amakipe akomeye, ariko basimbuwe n’ubuhanga, icyerekezo, n’ubushobozi bwo kuvumbura impano no kuzibyaza umusaruro. Dore bamwe mu batoza beza bakiri bato ku isi, bafite munsi y’imyaka 40, bahinduye amateka y’uyu mukino.

1. Julian Nagelsmann (Ubudage – Bayern Munich / Ikipe y’Igihugu y’Ubudage)
Imyaka: 37

Yatoje: Bayern Munich, RB Leipzig, Hoffenheim

Uyu yaciye agahigo ko kuba umutoza wa mbere ukiri muto watoje muri Bundesliga kumyaka 28 gusa
Julian Nagelsmann yatangiye gutoza muri bundesliga nyuma yo gusezera ku mupira kubera imvune. Yamenyekanye cyane muri Hoffenheim, aho yayigejeje bwambere mumarushanwa ya Champions League, mbere yo kujya muri RB Leipzig, agahita ayigeza muri 1/2 cya Champions League mu 2020. Ubu ni umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’Ubudage, aho ayoboye itsinda barimo mumikino yo gushaka itike yo gukina imikino yanyuma y’igikombe cy’isi 2026.

2. Will Still (Ubwongereza/Ububiligi – Stade de Reims)
Imyaka: 31


Gutoza Stade de Reims ataragira impamyabumenyi ya UEFA Pro nabyo byabaye nk’igitangaza kuko ni ibintu bidakunze kubaho mumakipe yo kumugabane w’iburayi.
Will Still yavukiye mu muryango w’Abongereza ariko akurira mu Bubiligi. Yatangiye gutoza yifashishije “Football Manager” ku mudasobwa, nyuma aza gutoza Stade de Reims mu Bufaransa. Yamenyekanye ubwo yatozaga ikipe igihe kinini idatsindwa, ariko buri mukino ikipe ye ikishyura ihazabu kubera ko atari afite uruhushya rwuzuye. Gusa ubuhanga bwe ntibwavugwaga kabiri.

3. Rúben Amorim (Portugal – Sporting CP)
Imyaka: 39

Kugarura igikombe cya shampiyona muri Sporting nyuma y’imyaka 19 nicyo kintu kitazibagirana mumitwe y’abakunzi ba Sporting CP yo muri Portugal.
Rúben Amorim yagaragaje ko ashoboye binyuze muburyo bwe bwihariye bwo kwihutisha umukino (Tactics), gukoresha abakinnyi bakiri bato no kwihangira udushya mu mikinire. Mu 2021, yegukanye Primeira Liga ari kumwe na Sporting CP, ku nshuro ya mbere kuva 2002. Azwiho gutegura abakinnyi bato bagahinduka intwaro zikomeye (nka Pedro Gonçalves).

4. Thiago Motta (Ubutaliyani – Bologna FC / Juventus 2025?)


Imyaka 41 Uyu azwiho Gutoza ikipe ya Bologna yahoraga mumyanya y’inyuma mucyiciro cya 1 mubutaliyani ikitabira Champions League bwa mbere
Thiago Motta, wahoze ari umukinnyi w’igihangange muri PSG na Inter Milan, ubu ni umwe mu batoza barimo guhindura isura ya Serie A. Mu 2025, yagejeje Bologna ku mwanya wa 4 muri shampiyona, yinjira mu mateka nk’umutoza w’icyitegererezo mu mikino yo gusatira. Kuri ubu atoza Juventus aho yayigezemo asimbuye Massimiliano Allegri.

5. Kieran McKenna (Irlande – Ipswich Town)
Imyaka: 38

Uyu azwiho Kuzamura Ipswich kuva mucyiciro cya 3 mubwongereza (League One) kugera mucyiciro cya 1 (Premier League) mu myaka 2 gusa.
Uyu mutoza wahoze ari umutoza w’abato muri Manchester United, yaje guhabwa amahirwe muri Ipswich Town. Mu gihe gito cyane, yazamuye ikipe kuva ku cyiciro cya 3 kugera muri Premier League. Uburyo akinisha ikipe ye, bushingiye ku guhererekanya neza no kwihuta, bwatangiye gukurura amakipe akomeye yo mu Bwongereza.

6. Xabi Alonso (Espagne – Bayer Leverkusen)
Imyaka: 42

Uyu azwiho kuba yaratwaye igikombe cya championa mubudage (Bundesliga) ataratsindwa umukino n’umwe
Xabi Alonso yerekanye ko kuba icyamamare nk’umukinnyi bishobora gutanga umusaruro mu gutoza. Yafashe Leverkusen mu bihe bigoye, ariko yayihinduyemo ikipe itsinda buri wese, kugeza ubwo itwaye shampiyona ya Bundesliga 2024 idatsinzwe umukino n’umwe. Kuri ubu biravugwa ko yamaze kwemeranya na Real Madrid kuyitoza vubaha akaba agiye gusimbura umutaliyani Crlo Ancelotti.

7. Vincent Kompany (Ububirigi-Burnley FC, FC Bayern München)
Imyaka: 39

Uyu azwiho kuba yarazamuye Burnley mu cyiciro cya mbere ndetse kuri ubu akaba amaze igihe gito atwaye ikgikombe cya championa mubudage mwuri FC Bayern München .
Uyu wahoze ari kapiteni wa Manchester City, yagaragaje uburyo bushya bwo gukina, butandukanye n’umupira usanzwe w’Abongereza. Yagize uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rwa Burnley, ahindura imikinire yayo igasigara isa n’iya City.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *