Abafungiwe utubari rimwe, kabiri, gatatu ubutaha bazafungirwa kugeza covid-9 irangiye.

Ibyo Minisitiri Gatabazi yabigarutseho mu Kiganiro we na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije bagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021, cyibanze ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Kamena 2021, ifatirwamo ingamba nshya zo gukomeza guhangana na Covid-19.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari abakora utubari mu ngo zabo bitwaza ko zo zitafungwa, ariko ngo na zo ziraza gufungwa.

Yagize ati “Hari abantu bakora utubari mu ngo zabo bitwaje ko tutazifunga, izo na zo turaza kuzifunga. Ndibutsa abayobozi mu nzego z’ibanze ko ibyo bagomba kubikurikirana, abahanwa bagahanwa kuko barenga ku mabwiriza aba yarashyizweho yo kwirinda Covid-19”.

Yongeyeho ati “Abakora isubiracyaha, ni ukuvuga wa wundi ufungira inshuro imwe, ukamufungira kabiri ndetse na gatatu agakomeza gufungura, turateganya ko twajya tubafungira kugeza igihe Covid-19 izarangirira. Ubundi twabafungiraga ukwezi kumwe ariko nyuma y’amezi nk’atatu ukabona yongeye gukora ya makosa, ntabwo tuzakomeza gukina muri ubwo buryo, tuzajya tubafungira kugeza igihe Covid-19 izarangirira kandi ntabwo nzi ngo izahagaragara ryari”.

Minisitiri Gatabazi yakomeje  asaba abayobozi bo  mu nzego z’ibanze ndetse na Polisi kubyumva, abasubira mu cyaha ko bagoma guhanwa mu buryo bwihanukiriye.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *