Sergio Ramos wamaze gusezera Real Madrid , Haranugwanugwa ikipe ashobora kwerekezamo.

Sergio Ramos, wari Kapiteni wa Real Madrid, yamaze gusezera iyi kipe ndetse anayishimira ibyo yamugejejeho nyuma yo kurangiza amasezerano ye ntiyemere kongera andi mashya, bikaba binugwanugwa ko ashobora guhita yerekeza mu ikipe ya PSG cyangwa Manchester United.

Uyu munyabigwi wubashywe mu bakunzi n’abafana ba Real Madrid azerekeza ku kibuga cy’imyitozo cya Valdebebas gusezera kuri uyu wa Kane aho azakora ikiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi.

Amasezerano ya Ramos azarangira kuwa 30 Kamena 2020 ariko ntiyemeye kuyongera kubera ko yahabwaga umwaka umwe ndetse agasabwa kugabanya 10% ku mushahara asanganwe.

Real Madrid yasohoye itangazo rigira riti “Real Madrid iratangaza ko ejo kuwa Kane tariki ya 17 Kamena saa 12:30, hazaba umuhango wo gusezera kuri kapiteni wacu Sergio Ramos uzitabirwa na Florentino Perez.”

Mu myaka 16 yambara umwenda wa Real Madrid,Ramos yakinnye imikino 671 atsinda ibitego 101 kandi ari myugariro.

Yatwaye La Liga 5, Champions League 4, ibikombe by’isi by’amakipe 4, European Super Cup 3, Copa del Rey 2, Supercopa de Espana 4.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?