Amajyepfo: Hamuritswe umukino wa Fencing, mu mashuri

Kuwa 6 taliki 16 Ukuboza 2023, mu karere ka Muhanga hatangijwe umukino wa Fencing mu mashuri, kikaba ari igikorwa cyabereye mu kigo cy’amashuri kitiriwe Marie Reine giherereye mu mujyi wa Muhanga.

Igikorwa cyo kumurika uyu mukino cyari kiswe SOUTHERN FENCING NEW-YEAR TOURNAMENT, ugenekereje mu kinyarwanda, bishatse kuvuga “ Amarushanwa y’umwaka mushya mu mukino wa fencing.” Naho insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba yari “ FENCING IWACU MU MASHURI.” Iki gikorwa kikaba cyarabereye mu mujyi wa Muhanga mu kigo cy’amashuri kitiriwe mutagatifu Marie Reine.

Muri uyu mukino hatanzwe ibihembo Ku bakinnyi bitwaye neza bahize abandi mu marushanwa yyari ajyanye n’icyo gikorwa, yahuje abakina uyu mukino baturutse mu makipe yawo atandukanye ya hano mu Rwanda, mu byiciro bitandukanye birimo: Abagabo, abagore n’abana.

Ababaye abambere ni : NTAKIRUTIMANA Yvan wabaye uwa mbere mu bagabo, akaba yari yaturutse muri Dreams Fencing club. UWIHOREYE Tufah, yabaye uwambere mu bagore, naho abana bose bitabiriye bo bakaba barahawe certificate (impamyabushobozi ).

Niyomugabo Sulaiman uhagariye uyu mukino mu ntara y’amajyepfo, yabwiye Impano.rw ko intego y’uyu mukono ari uguteza imbere sport ikozwe mu buryo bw’umwuga.

Ati” Umukino witwa Fencing, ugamije guteza imbere siporo ikozwe mu buryo bw’umwuga kandi butanga umusaruro ushobora kubeshaho neza uyikina yarabigize umwuga.”

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abagera kuri 700, biganjemo abanyeshuri mu byiciro bitandukanye.

Fencing ni umukino bitirira inkota, kuko abawukina bakoresha inkota ariko zidashobora gukomeretsa.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?