Sadate mu nzira zo gukura Bola Lobota muri Gasogi, KNC we yiyambaje Ferwafa.

Nyuma y’uko Ikipe ya Rayon Sport isinyishije Umuzamu Kwizera Olivier , Manace Mtatu, umutoza Guy  Bukasa ndetse n’umutoza wari umwungirije bose batozaga Gasogi United, amakuru acaracara n’uko Sadate ashaka no kugura Lobota Gasogi yari yamaze kwibikaho. Ibi byatumye KNC yiyambaza Ferwafa ariko Sadate abyutse amukurira inzira ku murima amwibutsa ko Lobota Atari yaba umukinnyi wemewe w’imwe mu makipe ya hano mu Rwanda.

Ibaruwa KNC yandikiye Ferwafa, Impano ifitiye kopi igaragaza ko Gasogi yiyama ikipe ya Rayon Sport  ku bijyanye no kugirana ibiganiro n’abakinnyi bagifite amasezerano muri Gasogi.

Iragira iti ” Tubabajwe n’imyitwarire y’Ikipe ya Rayon Sport yo kutwinjirira mu buzima bw’ikipe yacu ya Gasogi United FC aho barikugira ibiganiro mu buryo bunyuranije n’amategeko ku bakinnyi bacu dufitanye amasezerano batatumenyesheje bagamije mu gusenya ikipe yacu.  Nyakubahwa dufashe uyu mwanya tubamenyesha umwe bakinnyi Ikipe ya Rayons Sport irikuvugana nawe w’umu kongomani witwa BOLA LOBOTA Emmauel wasinyiye ikipe ya Gasogoi United FC amasezerano y’Umwaka umwe. Ni muri urwo rwego tubandikiye tubamenyesha imyitwarire idahwitse y’ikipe ya Rayon Sport mu kudusenyera ikipe.”

Muri iki Gitondo abinyujije kuri Tweeter Perezida wa Rayon Sport Munyakazi Sadate abyutse atangaza ko Bola Robota nta kipe yo mu Rwanda iramusinyisha ku buryo bwemewe, anagira inama KNC.

Yagize ati” Bola Lobota ni Umukinnyi wa Maniema Union ya Kindu/RDC,nta Equipe nimwe abarizwamo mu Rwanda kuko nta Transfert international yaribwamuzane mu rwa Gasabo, aho gushakira ibibazo muri Rayon Sports abumva ko ari uwabo bakwihutisha ibijyanye niyo Transfert bagira amahirwe bakayibona”.

Sadate yari amaze iminsi atarebwa neza n’abafana bamwe na bamwe kubera ibibazo bitandukanye byagaragaraga muri Rayon Soprt ariko ubu aho bigeze bisa naho, ibintu birimo bisubira mu buryo.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?