Ibihugu bikennye byongererewe amezi atandatu yo kwishyura umwenda byafashe mu kigega mpuzamahanga..

Umuryango w’ ibihugu 20 bikize cyane ku Isi wemeye kongera amezi atandatu kugirango ibihugu bikennye bibe byakwishyura umwenda bifitiye ikigega mpuzamahanga.

Uyu muryango w’ ibihugu bihagarariye ibindi mu bukungu bw’ Isi wemeye kongeraho aya mezi atandatu, mu rwego rwo gukomeza gufasha ibihugu bikennye gukomeza guhangana  n’ icyorezo cya Covid-19 ndetse no kuba muri ayo mezi atandatu byaba biri kurwana no kuzahura ubukungu bwazambijwe na Covid-19 ariko bikabikora hifashishijwe amafaranga y’ inguzanyo ibi bihugu bifite.

Uyu muryango wakomeje uvuga ko mu mpera z’ uyu mwaka  ari bwo uzatangaza uburyo amafaranga agera kuri Billioni 14 z’ amadolar ya amerika zizishyurwa, nk’ uko Aljazeera tubikesha yakomeje ibitangaza.

Mu byemezo byafashwe ejo kuwa gatatu, harimo ko uyu muryango w’ ibihugu bikize ku Isi ugiye gukomeza gufasha ibihugu bikennye muri gahunda z’ ubuvuzi, kurusha uko byakwishyuzwa umwenda w’ amafaranga bibereyemo ikigega mpuzamahanga.

Iyi nama yatangiye mu ntangiro z’ iki cyumweru iri kuba mu buryo bw’ ikoranabuhanga bitewe n’ icyorerezo cya Covid-19, ikaba iri kwitabirwa n’ ibihugu 189, Ikigega mpuzamahanga ndetse na Bank y’ Isi.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?