Trump ati” Uburyo mpanganye n’umukandida wa fake, antsinze ubanza nahita mva mu gihugu kuko naba nsebye”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump uri no kwiyamamariza kuyobora manda ye ya 2,  ubwo yiyamamazaga  muri Macon ho muri Leta ya Georgia  yavuze ko ahanganye n’umukandida udashoboye( Avuga Joe Bidden) bityo akaba abona ko aramutse atsinzwe amatora cyaba ar’ikimwaro yahita ava muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Yagize ati” Mwibaze ndamutse ntsinzwe! Ubwo ubuzima bwange busigaye bwose nakora iki? Najya mvuga ngo natsinzwe n’umukandida wambere wabayeho udashoboye mu mateka ya Politike! Ntabwo byangwa neza rwose, ahari wenda nahita mva mu gihugu, ntabwo mbizi.”

Si ubwa mbere Perezida Trump atebya ku byo azakora igihe azaba atsinzwe na Joe Biden mu matora azaba mu Gushyingo kuko no muri Nzeri ubwo yari muri Carolina y’amajyepfo yavuze ko Bidden naramuka amutsinze atazongera kuvuga mu ruhame!

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?