Impamvu nyamukuru, umutware Rwubusisi akunze kugarukwaho cyane n’abanditsi b’iki gihe.

Umutware Rwubusisi rwa Kigenza cya Rwakagara akunze kugarukwaho kenshi iyo hagarukwa ku mateka y’abazungu n’umubatizo mushyamu Rwanda.

Akunze kwibukirwa ku magambo bivugwa ko yavuze ubwo yatukaga umuzungu w’umupadiri war’umubajije izina ari bubatizwe hanyuma Rwubusisi agasaba Padiri kumuhitiramo iryo amubatiza hanyuma Padiriri ati’’ ngiye kukubatiza Petero!” Rwubusisi  yaramusubije  ati” kabuno ka nyoko uba uroga umwami  iryo zina sinaryemera!” yakomeje avuga ko atakwitiranwa n’imbwa yihakanye Shebuja kuko we atakora ibyo, gusa abwira Padiri ko yifuza kwitwa Yozefu umwe yumvishe bavuga ko yashiritse ubwoba akarongora nyina w’imana.

Rwubusisi uri kugarukwaho cyane muri bino bihe ni muntu ki?

Rwubusisi watwaraga Susheferi  ya Murambi muri Sheferi y’uBuriza muri Teritwari ya Kigali, ni Umuhungu wa Cyigenza cya Rwakagara. Bivuze ngo Rwubusisi ni umwuzukuru wa Rwakagara naho Rwakagara akaba Sekuru.

Uyu Rwakagara umuryango umukomokaho ukunze kugarukwaho cyane kuko yakomotsweho n’abakomeye banagize amazina akomeye hano mu Gihugu cy’uRwanda.

Uyu muryango w’abega b’ababagaga waje kuba umuryango wagutse ukomoka kuri Rwakagara ukarema inzu yabo ishingiye kuri Sekuruza w’abakivuka kugeza ubu w’abega b’abakagara, ubu twandika Iyi nkuru mu Gushyingo 2020 uracyafite abawukomokamo bafite amazina akomeye ndetse banakoze byinshi amateka azahora yibuka. Uyoboye abandi ni Perezida w’igihugu cy’uRwanda Paul Kagame.

Ibi byaba bisobanuye ko Umutware Rwubusisi afitanye isano ya hafi na Perezida Kagame?

Ibi noneho bishobora kuba byaba bisa naho biri gusobanura impamvu yo kugarukwaho cyane kwa  Rwubusisi rwa Cyigenza  cya Rwakagara, uhuje ibisekuru bya Hafi na Perezida Kagame ka Rutagambwa rwa Kampayana ya Cyigenza  cya Rwakagara.

Ibi bivuze ko Rwubusisi ari Sekuru wa Perezida Kagame kuko ari umuvandimwe wa Kampayana Sekuru wa Perezida Kagame .

Uyu Rwakagara ukomokwaho n’abakomeye batandukanye bo mu Rwanda rwo hambere ndetse no kugeza ubu, yabaye umutware w’imitwe y’Ingeyo ndetse n’Uruyange, iyo yombi ikaba yari imitwe y’ingabo yar’ikomeye mu bwami bwo hambere.

Rwakagara kandi ni Se wa Kabare na Ruhinankiko bamenyekanye cyane mu ntambara yo ku Rucuncu.   Akanaba se wa Kanjora,  Kanjogera akaba ariwe Nyina wa Musinga ukomokokwaho n’abami babiri ba nyuma bayoboye u Rwanda aribo Mutara wa III Rudahigwa ndetse na Kigeri wa IV Ndahindurwa.

Ngibyo bike mu byo twabashije kubegeranyiriza ku mpamvu nyamukuru zaba zituma umutware Rw’ubusisi akunze kugarukwaho cyane.

Ubaye hari ibyo wabonya twavuze bitandukanye n’ibyo uzi , cyangwa ukaba ufite indi nyunganizi  watwandikira kuri email yacu impanogroup@gmail.com

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?